APR FC irasubukura imyitozo uyumunsi

Nyuma yo kwegukana igikombe cya ASKIGALI PRESEASON yateguwe n’ikipe ya Askigali , ikipe ya APR FC yari imaze icyumweru cyose iri mukiruhuko doreko mbere yiri rushanwa nabwo APR yari yarakinnye irishanwa ry’imikino ya gisirikare.

11

 

Nyuma yayo marushanwa rero bikaba byari ngombwa ko bahabwa ikiruhuko kugirango babashe kwitegura neza shampiyona nta munaniro doreko izanatangira kuya 14 Ukwakira 2016.

Nyuma y’ikirhuko cyicyumeru cyose bahawe bakaba uyumunsi aribwo bari butangire imyitozo bitegura shampiyona .Bakora imyitozo kabiri kumunsi bivuze ko bakora mugitondo na nimugoroba nkuko umutoza Rwasamanzi Yves yabitangarije urubuga rwa APR FC arirwo www.aprfc.rw. Mugitondo satatu(09am) barakora imyitozo yo mubyuma byogera ingufu(gym) nimugoroba bakorere imyitozo kukibuga cya kicukiro sakumi zuzuye( 04:00)

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

2 comments

  1. murakoze cyane kongera gusubukura uyu murimo tugiye kujya dukurikirana amakuru y,ikipe yacu buri munsi.

  2. NIWEMUSA Jean de Dieu

    APR Ni ikipe dukunda kandi twemera. Nikomeze itsinde tuyiri inyuma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *