APR yakoza imyitozo kabiri, bamwe bari mumvune bayigaragayemo

Bamwe mu bakinnyi ba APR bari mumvune bamaze kugaruka mu myitozo keretse Nshuti na Amran Nshimiyimana.

h

Ikipe ya APR FC uyu munsi yakoze imyitozo kabiri kumunsi ,mugitondo saa tatu kukibuga cya ferwafa ndetse na nimugoroba saa kumi kukibuga cya kicukiro. Muri iyi myitozo yagaragayemo bamwe mu bakinnyi bari bamaze igihe mumvune ndetse barimo n’abamwe mu babanza mukibuga Rugwiro Herve numwe mubagarutse,Habyarimana Innocent,Twizerimana Onesme ndetse na Irambona Fabrice n’abo bagarutse.

inn-e1476425790690

 

 

Aba bakinnyi usibye Onesme, abandi ntibashoboye gutangirana n’abandi shampiyona kuko bari mumvune gusa ubu bakaba bamaze gutangira imyitozo imwe n’iyabagenzi babo nyuma yo gukira bakanakora imyitozo yoroheje.Ejo  APR izakora imyitozo rimwe saa kumi kukibuga cya kicukiro.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *