APR FC nyuma yo gutsinda Rayonsport ifashe umwanya wa mbere

Ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda ikipe ya Rayonsport igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league w’umunsi wa 14.
Ikipe ya APR FC yatangiye umukino yataka cyane ikipe ya Rayonsport ndetse byaje no kuyihira ku munota wa 23 w’umukino Issa Bigirimana atsinda igitego neza n’umutwe ku mupira yari ahawe neza na Sibomana Patrick igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Igice cya kabiri APR yahise ikora impinduka Fiston Nkinzingabo asimburwa na Benedata Janvier maze araza bashyira ingufu nyinshi hagati bituma APR irushaho kwataka cyane ndetse na Rayonsport nayo yataka cyane ariko bamyugariro ba APR FC Herve na Aimable babasha kwimira neza barutahizamu ba Rayonsport umukino urangira APR FC itsinze igitego 1-0.

Nyuma y’umukino umutoza w’ikipe ya APR FC Jimmy Mulisa twamubajije uko abyakiriye maze adusubiza atya ati: birumvikana ndishimye kuko igihe cyose bitari n’ubu gusa, intsinzi irashimisha gusa ndashimira abakinnyi banjye bakoze neza ibyo nabasabye n’iyo mpamvu tubashije kwitwara neza kandi ndashimira na none  abafana ba APR FC n’abo badufashije bakoze cyane kutuba inyuma bakadutera ingabo mu bitugu.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

2 comments

  1. APR FC yacu tukuri iruhande dukorane umurava dutsinda amakipe tunongera ingufu mugutegura imikino ya Champions league

  2. APR FC yacu tukuri iruhande dukorane umurava dutsinda amakipe tunongera ingufu mugutegura imikino ya Champions league

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *