Bizimana Djihad na Nshuti Innocent bafashije APR FC gutsinda Bugesera umukino ubanza w’igikombe cy’amahoro muri 1/4

APR FC itsinze Bugesera fc ibitego 2-0 mu mukino ubanza w’igikombe cy’amahoro wa 1/4 mu mukino wabereye ku kibuga cya Bugesera hakaba hategerejwe umukino wo kwishyura uzaba kuwa kane.Umukino watangiye ikipe ya APR FC yataka cyane ubona ko ishaka gutsinda hakiri kare, baje no kubigeraho ubwo Nshuti Innocent yacikaga bamyugariro bose ba Bugesera maze bakamutegera mu rubuga rw’amahina APR ihabwa penarite maze Bizimana Djihad aboneza neza umupira mu rushundura ndetse Bugesera ikanahabwa ikarita y’umutuku igice cya mbere kirangira APR FC igeze ku ntego yayo yashakaga gutsinda mbere.Igice cya kabiri APR FC yakoze impinduka, Sibomana Patrick asimburwa na Bigirimana Issa bituma APR FC irushaho kwataka cyane ku munota wa 61, Nshuti Innocent wigaragaje cyane muri uyu mukino wanabaye umukinnyi w’umukino yaje kubonera APR FC igitego cya kabiri ku mupira mwiza yari ahawe neza na Bizimana Djihad maze nawe acenga umubyezamu aboneza neza mu rushundura umukino urangira APR FC ibonye intsinzi y’umukino ubanza bakaba bazakina umukino wo kwishyura kuwa kane.

Check Also

APR FC itsindiye Ansé Reunion iwayo 2-1

Ikipe ya APR FC ikatishije itike ya 1/16 yo muri CAF Confedereation Cup, nyuma yo ...

2 comments

  1. Jean Claude Musengimana

    Nkunda APR FC.

    Nkeneye imyenda ya APR, Yange n’abana banjye. nayigurirahe? Mumfashe

  2. Jean Claude Musengimana

    Congratulations.
    Byibura dukeneye igikombe cyamahoro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *