APR FC yatumiwe mu irushanwa ryateguwe na karere ka Rubavu

APR FC ikomeje imyiteguro ya shampiyona y’umwaka utaha ikora imyitozo ari nako igenda ikina imikino ya gishuti itandukanye, ubu noneho ikaba igiye gukina irushanwa ryo kwishimira amatora ya Perezida wa Repubulika y’U Rwanda yabaye muri uku kwezi.APR FC yatumiwe mu irushanwa ryateguwe na karere ka Rubavumu rwego rwo kwishimira amatora ya Perezida wa Repubulika y’U Rwanda yabaye muri uku kwezi, iri rushanwa rikaba rizitabirwa n’amakipe 4 yo mu Rwanda ariyo  APR FC, ASkigali, Marine fc na Etincelle fc. Iri rushanwa kanda rikaba rizitabirwa n’amakipe yo hanze y’U Rwanda yo muri DRC ariyo KABASHA FC na VIRUNGA FC. Iri rushanwa rigizwe n’amatsinda atatu rikazatangira taliki ya 31/08/2017 risozwe taliki ya 02/09/2017 nkuko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe umuyobozi wa APR FC.

UKO AMAKIPE AZAHURA

             Taliki 31/8/2017

AS KIGALI vs MARINES FC B 13h30
VIRUNGA vs KABASHA C 16h00
APR FC vs ETINCELLES A 18h00

            Taliki 01/9/2017

ITSINDA A vs C 15h30
ITSINDA B vs BEST LOOSER 18h30

            Taliki 02/9/2017

UMWANYA WA 3 14h00
FINAL 16H00-17h30

APR FC ikaba izakomeza imyitozo ejo kuwa kabiri aho na none izakora kabiri ku munsi mu gitondo saa mbiri (08h00) bakore imyitozo yo mu byuma byongera ingufu ndetse na saa kumi (16h00) bakorere kuri sitade ya Kicukiro.

Check Also

APR FC itsindiye Ansé Reunion iwayo 2-1

Ikipe ya APR FC ikatishije itike ya 1/16 yo muri CAF Confedereation Cup, nyuma yo ...

One comment

  1. iki ngiki nicyacu ntawundi tukirwanira kabisa ndavuga apr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *