APR FC uyu munsi mu karuhuka k’imyitozo, Emery nawe agaruka mu myitozo

Umunyezamu Emery Mvuyekure yaraye agaragaye mu myitozo yakozwe ku munsi w’ejo nyuma y’ukoiyo kuwa mbere atari yayikoze kubera ko yari afite ikibazo cyo kuva amaraso mu mazuru ndetse anarwaye n’umutwe.Ikipe ya APR FC imaze iminsi ikora imyitozo kabiri ku munsi kuva kuwa mbere ndetse n’ejo bakaba nabwo barakoze kabiri, uyu munsi rero umutoza Jimmy Mulisa akaba yahisemo kuruhura abasore bakaba bazongera gukora imyitozo ku munsi w’ejo saa kumi (16h00) kuri sitade ya Kicukiro aho basanzwe bitoreza.
APR FC ikaba ifite undi mukino wa shampiyona  taliki ya 14/10 aho bazakina na Marines fc yo mu karere ka Rubavu ari naho bazanakinira, kugeza ubu abakinnyi bose bakaba bameze neza nta mvune irimo ndetse na Kimenyi Yves akaba yaratangiye imyitozo yoroheje nyuma yo kuvunika intoki ubwo bakinaga na Police mu mukino wa Agaciro development fund.

 

Check Also

Reba mu mashusho uburyo APR FC yanganyije na Mukura VS

Irebere mu mashusho uburyo APR FC yanganyije na Mukura VS bigatuma irara ku mwanya wa ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *