APR FC izakomeza kwitegura Bugesera fc kuwa mbere

Ikipe ya APR FC mu gitondo cy’uyu munsi nibwo isoje gahunda y’imyitozo y’icyumweru bitegura umukino uzabahuza na Bugesera fc mu cyumweru gitaha.

    Umutoza Jimmy Mulisa arimo abereka                           umwitozo ashaka ko bakora

APR FC yitegura gukina na Bugesera fc umukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona utarakiniwe igihe kubera abakinnyi ba APR FC bari mu ikipe y’iguhugu yitegura gukina na Ethiopia umukino wo kwishyura mu gushakisha iteke yo kuzakina irushanwa rya CHAN,n’ubwo abakinnyi bose badahari ariko APR FC yakomeje imyitozo yitegura uwo mukino uzaba mu cyumweru gitaha kuwa gatatu.APR FC ikaba uyu munsi isoje gahunda y’imyitozo y’icyumweru bakaba bahawe ikiruhuko cy’umunsi w’ejo bakazongera gukora imyitozo kuwa mbere bakazakora kabiri ku munsi mu gitondo saa mbiri (08h00) ku kibuga cya ferwafa ndetse na nimugoroba saa kumi (16h00) kuri sitade ya Kicukiro kugira ngo banoze neza imyiteguro y’uwo mukino dore ko n’abakinnyi bari mu ikipe y’igihugu bazaba bagarutse bakazafatanaya n’abasigaye kwitegura uwo mukino uzaba kuwa gatatu.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

2 comments

  1. Nibagerageze barebeko twatwara iki gikombe cya shampiyona kitazasubira kwa gasenyi

  2. bayobozi b’ikipe yacu mukwiye kugira ibyo mwigaho cyane ku isubira inyuma ry’ikipe bigeze naho tubura abakinnyi mu ikipe y’igihugu kandi ngo dukinisha abanyarwanda b’indobanure!mukosore staff yanyu ndetse na staff itoza ikipe.murakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *