APR FC idafite Ombalenga Fitina, yiteguye neza umukino uzayihuza na Police fc ku munsi w’ejo

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league irakomeza muri iki cyumweru guhera kuri uyu wa gatatu igeze ku munsi wayo wa 7.APR FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino uzabahuza n’ikipe ya Police fc umukino uzabera kuri sitade ya Kicukiro ku munsi w’ejo kuwa gatatu. Ikipe ya APR FC ikaba yiteguye neza uyu mukino nta mvune irimo ndetse na Emmanuel Imanishimwe akaba ameze neza nyuma y’ibyumweru bitatu amaze atagaragara mu mikino APR FC imaze iminsi ikina, abakinnyi bose bakaba bameze neza, umutoza Jimmy Mulisa akaba yemeza ko abakinnyi bameze neza ndetse ko baniteguye ati: tumeze neza turiteguye abakinnyi bameze neza bariteguye ubu twebwe umukino wose nukuwukina nku mukino wa nyuma kuko ntitwifuza kugira umukino dutakaza kuri twe amanota yose ni ingenzi.Tubibutse ko APR FC iheruka gutsinda Kirehe fc 2-1 byanatumye ikomeza kuba ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, izakina uyu mukino idafite myugariro ukina inyuma ku ruhande Ombalenga Fitina kubera amakarita y’umuhundo, kapiteni Ngabonziza Albert nawe ati: Police fc n’ikipe nziza ifite abakinnyi beza ariko jye nkuko mpora mbivuga kuri twe umukino wose ni final (umukino wa nyuma) icyo tureba ubu n’amanota atatu, turiteguye noneho nta n’imvune dufite mbese tumeze neza. APR FC iramutse itsinze uyu mukino yaba irushijeho gushimangira umwanya wa mbere.

Dore ibiciro byo kwinjira kuri uwo mukino

Muri VIP 5000

Impande ya VIP 2000

Ahasigaye hose 1000

 

 

Check Also

Reba mu mashusho uburyo APR FC yanganyije na Mukura VS

Irebere mu mashusho uburyo APR FC yanganyije na Mukura VS bigatuma irara ku mwanya wa ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *