Abafana ba APR FC bo muri zone 1 beretse ubuyobozi bw’abafana ibikoresho baguze bazajya bifashisha gufana ikipe yabo

Abakunzi ba APR FC bo muri zone 1 kuri iki cyumweru beretse ubuyobozi bw’abafana ibikoresho bishyashya baguze bagiye kujya bifashisha mu mifanire yabo.Umuyobozi w’abafana ba APR FC Kazungu Edmond yaraye yeretswe ibikoresho bishyashya byaguzwe n’abafana ba APR FC bo muri zone 1 birimo ingoma, vuvuzera, imyenda ndetse n’ibindi bitandukanye bagiye kujya bifashisha mu gihe barimo gufana ikipe yabo nkuko umuyobozi wa fanclub zone 1 Dan yabidutangarije ati: turashaka kuvugurura imifanire yacu dukoresha ibikoresho bigezweho byifashishwa mu gufana niyo mpamvu twaguze ibi ibikoresho.Umuyobozi w’abafana Kazungu Edmond akaba yashimiye byimazeyo umurava w’aba bafana bo muri zone 1 abasaba kutazacika intege mugushyigikira ikipe yabo ati: mu izina ry’ubuyobozi bw’abafana ba APR FC nagira ngo mbashimire cyane mu bikorwa bitandukanye mukomeje kugenda mukora, n’ibikorwa byiza bigaragaza gukunda ikipe yanyu nabasaba gukomereza aho.Aba bafana bakaba ibi bikoresho bazabikoresha ku mukino ikipe ya APR FC izakina muri iki cyumweru aho izakirwa n’ikipe ya Amagaju fc ndetse uyu munsi APR ikaba bari bukore imyitozo saa kumi (16h00) ku kibuga cya Ferwafa.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

One comment

  1. kbs! iki nicyogihe cyo kugaragaza itandukaniro ryacu mu mifanire …ubu bibaye Band ebyiri nandi ma zone cg fan club ya APR nka Online Fan Club zone ya 5 nabo babigeze kure kuko ntabwo bakomera birambye nta suredeal zishyushye nkizo zo gukosha Ingoma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *