Musanze fc tuyiteguye neza:kapiteni Ngabonziza Albert

Shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league irakomeza muri iki cyumweru igeze ku munsi wayo wa cumi.

APR FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino uzabahuza n’ikipe ya Musanze fc ku munsi w’ejo kuwa gatatu kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo. Ikipe ya APR FC ikaba yiteguye neza uyu mukino nta mvune irimo ndetse na Emmanuel Imanishimwe utaragaragaye ku mukino baheruka gukina n’Amagaju, akaba ameze neza nyuma y’uko yari yongeye kuvunikira mu ikipe y’igihugu ndetse akaba  anamaze igihe atagaragara mu mikino APR FC iheruka gukina, si Emmanuel gusa kuko na kapiteni Ngabonziza Albert nawe umaze iminsi afite imvune ubu akaba ameze neza.

APR FC iheruka kubona inota rimwe imbere y’Amagaju ubu ngo ntakosa bagomba gukora barashaka amanota atatu yose nkuko Ngabonziza Albert kapiteni yabidutangarije ati: umukino uhereka ntitwabashije kubona amanota, ubu rero kuri uyu mukino w’ejo ntakosa tugomba gukora icyo dushaka n’intsinzi kandi turiteguye neza n’abakinnyi bose bameze neza n’abari mu mvune barakize ubu turiteguye pe.

Dore ibiciro byo kwinjira kuri uwo mukino

Muri VIP 5000
Impande ya VIP 2000
Ahasigaye 1000

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *