Nyuma yo kunganya n’Amagaju fc, APR FC yongeye kunganya na Musanze fc

APR FC yegukanye inota rimwe ry’umunsi wa cumi wa shmpiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league mu mukino wabereye i Nyamagabe, nyuma yo kunganya na Musanze fc 1-1.Ni umukino amakipe yombi yari yakaniye kuko abatoza bombi wabonaga bakoresha abakinnyi benshi hagati mu kibuga, mu gice cya mbere APR FC yihariye cyane umupira yarushaga Musanze fc guhererekanya neza ndetse babona uburyo bwinshi kandi bwiza bwari gufasha APR FC kubona amanota atatu ariko kuboneza mu rushundura biba ikibazo, na Musanze nayo ibasha kwihagararaho n’ubwo yakinaga yugarira cyane kurusha kwataka ariko nayo hari uburyo yagiye ibona ariko nabo ntibabubyaza umusaruro kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiye nta kipe inyeganyeje inshundura.Mu gice cya kabiri niho hari hasigaye hitezwe ko hagira igihinduka kuko iminota 45 ya mbere yarangiye ntagikozwe, APR FC yaje yongera gutangira yiharira umupira botsa igitutu Musanze fc ndetse biza no kubahira ku munota wa 52, Hazimana Muhadjili afungura amazamu byanatumye Musanze noneho nayo irekeraho gukinira inyuma cyane, maze nayo itangira kwataka arinako abatoza bakora impinduka zitandukanye kuruhande rwa APR FC, Nkinzingabo Fiston asimbura Nshuti Innocent, Blaise Itangishaka nyuma y’umwaka wose yongeye kugaragara asimbura Issa Bigirimana ndetse na Eric Tuyishime wasimbuye Sekamana Maxime.Gusa igitego cya Muhadjili nticyagejeje APR FC ku munota wa 90 kuko Musanze nyuma yo gutsindwa yahise nayo itangira kwataka ari nabwo Steven Ntalibi yaburizagamo ibyishimo by’abafana ba APR FC aho ku munota wa 87 yakoreye ikosa kuri Imurora wa Musanze mu rubuga rw’amahina amukurura ukuguru maze umusifuzi yanzura ko ari penalite iterwa neza na rutahizamu Wayi Yeka maze umukino urangira APR FC yongeye kunganya umukino wa kabiri yikurikiranya nyuma yo kunganya n’Amagaju.              Abafana bari bahabaye(zone1)

      Imifanire ni nki y’iburayi(zone1)

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

One comment

  1. Iyi si equipe tuzi kandi dushaka. APR ikwiriye gusubirana igitinyiro cyayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *