Shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa muri Gashyantare 2018

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa ryatangaje igihe shampiyona y’icyiciro cya mbere Azam Rwanda premier league izasubukurirwa nyuma y’uko igiye guhagarara ukwezi kose.Nyuma yo kubona itike yo kwitabira imikino y’igikombe cy’Africa ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo itsinze ikipe y’igihugu ya Ethiopia, Amavubi yahagurutse kuri uyu wa mbere yerekeze muri Tuniziya aho agiye kumara iminsi 10 mu rwego rwo kwitegura neza amarushanwa ya CHAN azabera mu gihugu cya Maroc, azatangira taliki ya 13 Mutarama asozwe taliki ya 04 Gashyantare uyu mwaka, ibi rero byatumye shampiyona ihagarikwa ukwezi kose.Ferwafa ikaba yavuze ko shampiyona y’icyiciro cya mbere izasubukurwa hakinwa umunsi wayo wa 11, ikazasuburwa taliki ya 06 Gashyantare, nyuma y’iminsi 2 irushanwa rya CHAN risojwe, ikomeze tariki ya 07 Gashyantare. Tubibutse ko kuguza ubu aho shampiyona isubikiwe ku munsi wayo wa 10, ikipe ya Kiyovu Sport ariyo iyoboye urutonde n’amanota 20.Shampiyona izasubukurwa Rayonsport icakirana na APR FC

Kiyovu Sports vs Bugesera
Rayon Sports vs APR FC
Etincelles vs Miroplast
Amagaju vs Espoir
Sunrise vs Mukura
AS Kigali vs Kirehe
Marines vs Police
Musanze vs Gicumbi

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *