APR FC irasubukura gahunda y’imyitozo kuwa kabiri

Nyuma yo kuruhuka iminsi icumi,APR FC igiye gusubukura gahunda y’imyitozo guhera kuri uyu wa kabiri saa kumi (16h00) kuri sitade ya Kicukiro mu rwego rwo kwitegura irishanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari.

Amakipe ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize Rayon Sports, Police FC, APR FC na AS Kigali agiye guhatanira igikombe gifite agaciro ka miliyoni eshatu mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari rizatangira tariki ya 23 Mutarama rigasozwa ku itariki ya 1 Gashyantare, ku munsi nyirizina wizihizwaho Umunsi w’Intwari.

Irushanwa rizatangira Rayon Sports ikina na Police FC, APR FC ikazakina na AS Kigali, ku munsi wa kabiri w’irushanwa bwo Rayon Sports izakina na AS Kigali naho APR FC ikine na Police FC, ku munsi wo gusoza irushanwa bwo Police FC izakina na AS Kigali naho Rayon Sports ikine na APR FC. Ubwo irushanwa rizaba risozwa, hazarebwa ikipe izaba irusha izindi amanota ibe ari yo yegukana igikombe, niharamuka habayeho kunganya amanota harebwe imikino yahuje amakipe, niba baranganyije na bwo harebwe ibitego amakipe yanganyije azigamye, na byo babinganyije bakareba ibitego buri kipe yinjije.

Tubibutse ko irushanwa nk’iri umwaka ushize ryegukanywe na APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 cyatsinzwe na myugariro Rugwiro Herve ku mupira mwiza wari uhinduriwe imbere y’izamu na Nkinzingabo Fiston ku munota wa 10 w’umukino.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *