Abafana ba APR FC ndagira ngo mbabwire ko mbakunda cyane: Iranzi

Nyuma y’ikiruhuko cy’iminsi 10, APR FC imaze iminsi ibiri itangiye imyitozo mu rwego rwo kwitegura irushanwa ry’igikombe cy’intwari kizatangira muri uku kwezi kwa Mutarama.

N’ubwo bamaze iminsi ibiri batangiye imyitozo, hari bamwe mu bakinnyi bataratangira imyitozo, ariko na none bamwe bari bafite utubazo tw’imvune bakaba batangiye imyitozo nka myugariro Nsabimana Aimable ndetse na rutahizamu Issa Bigirimana batatangiranye n’abandi imyitozo, ariko ku munsi w’ejo bakaba barakoze imyitozo, ndetse na myugariro Buregeya Prince wagiriye ikibazo mu mukino bakinnye na Amagaju fc ariko nawe yatangiye imyitozo yoroheje akaba ashobora gukorana imyitozo nabagenzi be uyu munsi.

Mu myitozo yakozwe ku munsi w’ejo yagaragayemo umukinnyi Iranzi Jean Claude wakirijwe amashyi menshi n’abafana ba APR FC bamwereka ko bamwishimiye nawe arabasuhuza abereka ko abishimiye cyane nkuko yanabidutangarije nyuma y’imyitozo ati: ndishimye cyane kuba ndi mu rugo abafana ba APR FC ndagira ngo mbabwire ko mbakunda cyane. APR FC irakomeze imyitozo uyu munsi saa kumi (16h00) kuri sitade ya Kicukiro.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *