APR FC yasubiye mu mwiherero gukomeza kwitegura Ansé Reunion

Nyuma yo gutangira neza mu gikombe cy’Amahoro itsinda Giticyinyoni 4-1, APR FC yasubiye i Shyorongi gukomeza kwitegura Ansé Reunion bazakina nayo mu mpera z’iki cyumweru.

Ikipe ya APR FC niyo yegukanye igikombe cy’amahoro umwaka ushize byanayihesheje kuzahagararira U Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ya Afurika Total CAF Confederation Cup, n’irushanwa rihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu iwayo, iri rushanwa rikazatangira mu mpera z’iki cyumweru . APR ikaba yaratomboye ikipe yo mu gihugu cya Seychelles yitwa Ansé Reunion fc.

APR FC ikaba imaze iminsi yitegura uyu mukino dore ko n’umukino ubanza uzabera inaha ukazakinwa ku cyumweru, nyuma y’icyumweru kimwe APR FC ikazajya gukina umukino wo kwishyura muri Seychelles. APR FC ikaba yasubiye i Shyorongi gukomeza kwitegura uyu mukino bakaba ku munsi w’ejo kuwa gatatu bazakora imyitozo kabiri ku munsi, mu gitondo saa tatu (09h00) ndetse na nimugoroba saa kumi (16h00) ku kibuga cya Shyorongi.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *