APR FC yatangiye neza mu gikombe cy’Amahoro

APR FC inyagiye ikipe ya Giticyinyoni yo mu cyiciro cya kabiri ibitego 4-1 mu mukino ubanza wa 1/16 w’igikombe cy’Amahoro bakinnye uyu munsi kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ikipe ya APR FC niyo ifite igikombe cy’Amahoro yegukanye umwaka ushize, ikaba yatangiye neza urugendo rwo kureba ko yazagumana iki gikombe aho uyu munsi yatsindaga Giticyinyoni mu mukino ubanza. Umukino watangiye ikipe ya APR FC ubona ko irusha ikipe bari bahanganye kuko yatangiye iyotsa igitutu umupira ukinirwa cyane mu ruhande rwa Giticyinyoni gusa nayo yagiye yihagararaho cyane kuko APR byabanje kuyigora kubyaza umusaruro uburyo yagiye ibona ariko bagasanga umuzamu wa Giticyinyoni ahagaze neza.

Gusa ntibyaje gutinda kuko ku munota wa 15 Sekamana Maxime yafunguye amazamu byabaye nkibifunguye uburyo kuri APR kuko ku munota wa 22 Issa Bigirimana yaje kubonera ikipe ye igitego cya kabiri, gusa Giticyinyoni yanze ko igice cya mbere kirangira byibura nayo itabonye igitego maze nayo ku munota wa 38 igabanya umubare w’ibyo yari yatsinzwe maze bajya kuruhuka ari ibitego 2-1 nyuma y’uko Giticyinyoni nanyo ibonye igitego.

Igice cya kabiri APR FC yatangiye ikora impinduka Songayingabo Shaffi asimbura Emmanuel Imanishimwe, Nshuti Innocent asimbura Issa Bigirimana APR FC nubundi ikomeza kurusha ikipe ya Giticyinyoni, byaje no kuyiviramo gutsindwa igitego cya gatatu ubwo Byiringiro Lague yacengaga ba myugariro ndetse n’umuzamu aje nawe aramucenga maze aboneza neza umupira mu rushundura, APR yongera gusimbuza bwa gatatu Bizimana Djihad asimburwa na Twizerimana Martin Fabrice nyuma y’iminota ine ageze mu kibuga yahise abonera ikipe ye igitego cya kane cyanabaye agashinguracumu kuko umukino warangiye ari ibitego 4-1.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *