Bamwe mu bakinnyi ba APR FC batazagaragara mu mukino wa Confederation Cup kuri iki cyumweru kubera ibibazo by’imvune

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo ikipe ya APR FC icakirane na Ansé Reunion yo muri Seychelles yanamaze kugera i Kigali, APR FC ikomeje kwitegura uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru.

N’ubwo ariko APR irimbanyije n’imyiteguro y’uyu mukino, ninako bamwe mu basore bayo bakomeje kwibasirwa n’imvune, nyuma ya Butera Andrew umuze iminsi afite ikibazo cyo mu ivi akaba amaze igihe atanagaragara mu kibuga kuva yava mu kiruhuko bari bahawe cy’iminsi mikuru, gusa ngo arimo kumva agenda amererwa neza buhoro buhoro ngo akaba yizeye ko agaruka vuba mu kibuga, na Ngabonziza Albert nawe akaba amaze iminsi afite ikibazo cy’urutugu byanatumye atajyana n’abandi mu mwiherero.

Si Butera na Ngabonziza gusa kuko na Sibomana Abouba nawe warwanaga no kugaruka mu bihe bye byiza nyuma y’imvune yagize akanabagwa, yongeye kugira imvune nkiyo yari yavunitse mbere ndetse akaba agiye kongera kubagwa na none. Abouba yavunitse ubwo APR yakinaga umukino wa gishuti na Vision fc, asimbuka mu kirere ashaka guteza umutwe umupira wari hejuru akandagira nabi avunika umutsi uhuza ukuguru n’agatsintsino ku kuguru kw’imoso mbere bwo yari yavunitse ukuguru kw’iburyo, akaba ntagihindutse agomba kubagwa muri iki cyumweru.

Usibye abafite imvune batazagaragara mu mukino wo kuri iki cyumweru, Twizerimana Onesme nawe ntazagaragara kuri uyu mukino nyuma yo guhagarikwa n’umutoza kubera imyitwarire mibi akaba atari no mu mwiherero hamwe n’abagenzi be aho barimo kwitegura umukino wa Confederation Cup ndetse bakaza gukomeza imyitozo uyu munsi saa kumi (16h00) i Shyorongi

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *