APR FC igiye kwitoreza ku kibuga izaniraho na Ansé Reunion

Mu gihe habura umunsi umwe gusa ngo ikipe ya APR FC icakirane na Ansé Reunion yo mu Seychelles yanamaze kugera i Kigali, APR FC ikomeje kwitegura uyu mukino uzaba kuri iki cyumweru.

APR FC nyuma yo kwegukana igikombe cy’Amahoro umwaka ushize byahisheje itike yo kuzakina imikino ya Confederation Cup uyu mwaka, ikaba yaratomboye ikipe ya Ansé Reunion yo muri Seychelles ndetse umukino ubanza ukazabera i Kigali kuri iki cyumweru kuri sitade Amahoro saa cyenda n’igice (15:30).

APR FC nyuma yo gukina imikino y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari ikaba yarahise ijya mu mwiherero i Shyorongi, aho imaze icyumweru yitegura uyu mukino ndetse n’ikipe ya Ansé Reunion nayo ikaba yaramaze kuhagera, APR ikaba ikomeje kwitegura mu buryo butandukanye bw’imyitozo bamaze iminsi bakorera i Shyorongi, uyu munsi bakaba bari bukorere imyitozo kuri sitade Amahoro arinaho bazakinira uyu mukino imyitozo iri butangire ku isaha ya saa tatu (09h00). Abakinnyi kugeza uyu munsi bakaba bameze neza usibye abagize imvune nka Ngabonziza,Butera na Abouba abatazanagaragara kuri uyu mukino ariko abandi bakaba bameze neza.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *