Twe twiteguye neza, ndasaba abafana kuzaza kudushyigikira nkuko basanzwe babigenza: Migi

APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Ansé Reunion yo muri Seychelles mu mukino w’irushanwa rya CAF Confederation Cup ku munsi w’ejo kuri sitade Amahoro.

Abakinnyi bakaba bameze neza ndetse bakaba baniteguye neza uyu mukino, nkuko twabitangarijwe na kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste nyuma y’imyitozo yakoreshejwe n’umutoza mukuru wa APR FC Jimmy Mulisa nyuma y’iminsi yari amaze arwaye atagaragara mu myitozo ya APR.

Migi ati:turiteguye neza, tumeze neza ntakibazo na kimwe dufite muri make abakinnyi twese tumeze neza, yakomeje avuga ko n’ubwo bitaboroheye kubona amashusho ya Ansé Reunion gusa akemeza ko hari amakuru bayifiteho, Migi yasoje ashimira abafana anabasaba kuzaza kubashyigikira nkuko basanzwe babigenza buri munsi.

Umva ikiganiro Migi yagiranye n’umunyamakuru wa APR FC

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *