APR FC yatsinze umukino ubanza Ansé Reunion 4-0

APR FC yatsinze Ansé Reunion fc yo muri Seychelles ibitego 4-0 mu mukino ubanza wa Caf Confederation Cup mu gihe hagitegerejwe umukino wo kwishyura taliki 20 Gashyantare.

APR FC mu myitegure yayo yari imaze icyumweru mu mwiherero i Shyorongi, ariko yagize imbogamizi zo kubona amashusho y’iyi kipe, ariko hari amakuru umutoza Jimmy Mulisa yakomeje gushakisha kugira ngo byibura bazajye gukina hari icyo ayiziho. Uyu mukino ku munsi w’ejo watangiye ubona ko amakipe yombi arimo kwigana umupira ubanza gukinirwa hagati cyane nta kipe isatira indi, gusa ku munota wa 12 Bizimana Djihad yaje gutungura umunyezamu maze amutera ishoti riremeye maze umuzamu arwana no gukura umupira mu rushundura abari kuri sitade bakurikira uyu mukino bati APR FC iratsinda ibitego byinshi, gusa ntibyayikundiye kuko igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yakoze impinduka maze akuramo Sekamana Maxime asimburwa na Nshuti Innocent, bakomeza gushakisha ibindi bitego uburyo bwiza bugenda buboneka imbere y’izamu ariko kububyaza umusaruro bikanga, Ku munota wa 60 Hakizimana Muhadjili yaje gusimburwa na Itangishaka Blaise maze agezemo ahindura byinshi, ntibyanatinze ku munota wa 71 kuguhererekanya neza hagati ya Blaise na Djihad maze Djihad atsinda igitego cya kabiri.

APR FC yakomeje kotsa igitutu Ansé Reunion ishaka kuba yayitsinda ibitego byinshi kuburyo izajya muri Seychelles ifite impamba ihagije, byaje kuyihira ubwo ku munota wa 81 na none Itangishaka Blaise ubwo yahaga umupira mwiza Issa bigirimana maze nawe awuboneza neza mu rushundura ari nacyo gitego cya gatatu birushaho gushyira Ansé Reunion mu kaga, n’ubundi APR ikomeza kwataka biza kurangira ku munota wa 90 Bizimana Djihad ashyizemo agashinguracumu ati bitatu byaba ari igiharwe reka tubahe impamba nzima, maze ayinyabika igitego cya kane maze umukino urangira ari 4-0.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *