Uyu munsi 15:30, APR FC irakina umukino wa gishuti na Interforce ku Kicukiro

Nyuma y’ikiruhuko bahawe, nyuma yo kwitwara neza mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup batsinda Ansé Reunion 4-0, APR FC igiye gusubukura imyitozo guhera uyu munsi.

Ikipe ya APR FC igiye gusubukura gahunda y’imyitozo guhera uyu munsi, mu gitondo saa mbiri (08:00) barakorera imyitozo muri gym babanze bananure imitsi, baze kongera ni mugoroba saa cyenda n’igice (15:30) bakine umukino wa gishuti na Interforce fc yo mu cyiciro cya kabiri bakinire ku sitade ya Kicukiro. APR FC ikaba igomba kwitegura umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup bagomba hukina taliki ya 20 Gashantare n’ubundi uzabahuza na Ansé Reunion yo muri Seychelles.

Check Also

APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, ...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *