Latest News

February, 2018

  • 21 February

    APR FC izagera i Kigali ejo kuwa kane

    Nyuma yo gusezerera ikipe ya Ansé Reunion yo muri Seychelles muri Confederation Cup iyitsinze ibitego 6-1, APR FC igiye kugaruka mu Rwanda. APR FC yahagurutse mu Rwanda kuwa gatandatu yerekeza muri seychelles aho yari igiye gukina umukino wo kwishyura na Ansé Reunion, ikaba yarakinnye uyu mukino ku munsi w’ejo ikaba ...

  • 20 February

    APR FC itsindiye Ansé Reunion iwayo 2-1

    Ikipe ya APR FC ikatishije itike ya 1/16 yo muri CAF Confedereation Cup, nyuma yo gutsindira Ansé Reunion iwayo muri Seychelles ibitego 2-1. Nyuma y’uko APR FC itsinze umukino ubanza ibitego 4-0, ikaba n’ubundi yongeye gutsinda Ansé Reunion ibitego 2-1. Umukino watangiye Ansé Reunion nk’ikipe yari iwayo yataka ishaka kubona ...

  • 20 February

    Dore 11 bagiye kubanzamo ndetse n’abasimbura biyambajwe imbere ya Ansé Reunion

    Dore 11 bagiye kubanzamo ndetse n’abasimbura ba APR FC biyambajwe ku mukino bagiye gukina na Ansé Reunion mu mukino wo kwishyura wa Confederation Cup uyu munsi saa cyenda n’igice (15:30).

  • 19 February

    APR FC yakoreye imyitozo ku kibuga izakiniraho ku munsi w’ejo

    Nyuma yo kugera muri Seychelles aho bagiye gukina umukino wo kwishyura wa Total Confederation Cup, APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Anse Reunion ku munsi w’ejo. Ikipe ya APR FC imaze iminsi ibiri iri mu gihugu cya Seychelles aho yitegura guhura na Anse Reunion ku munsi ...

  • 18 February

    APR FC yerekeje muri Seychelles

    Mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo hakinwe umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup hagati ya Ansé Reunion na APR FC muri Seychelles, APR FC yakoze imyitozo ya nyuma uyu munsi. APR FC yamaze kwitegura gufata rutema ikirere uyu munsi saa saba z’ijoro (01:00) yerekeza muri Seychelles aho igiye ...

  • 14 February

    APR FC ikomeje kwitegura umukino wo kwishyura na Ansé Reunion

    APR FC isoje imyitozo ya mu gitondo yakorewe ku kibuga cya ferwafa nkuko byari biteganyijwe kuri gahunda y’imyitozo y’uyu munsi ko bari bukore rimwe gusa. Nyuma y’uko ku munsi w’ejo bakinnye na Interforce yo mucyiciro cya kabiri bakayitsinda ibitego 3-2, umukino wakinwe n’abakinnyi batakinnye umukino wo kucyumweru ubwo bakinaga na ...

  • 13 February

    Uyu munsi 15:30, APR FC irakina umukino wa gishuti na Interforce ku Kicukiro

    Nyuma y’ikiruhuko bahawe, nyuma yo kwitwara neza mu mukino ubanza wa CAF Confederation Cup batsinda Ansé Reunion 4-0, APR FC igiye gusubukura imyitozo guhera uyu munsi. Ikipe ya APR FC igiye gusubukura gahunda y’imyitozo guhera uyu munsi, mu gitondo saa mbiri (08:00) barakorera imyitozo muri gym babanze bananure imitsi, baze ...

  • 12 February

    APR FC yatsinze umukino ubanza Ansé Reunion 4-0

    APR FC yatsinze Ansé Reunion fc yo muri Seychelles ibitego 4-0 mu mukino ubanza wa Caf Confederation Cup mu gihe hagitegerejwe umukino wo kwishyura taliki 20 Gashyantare. APR FC mu myitegure yayo yari imaze icyumweru mu mwiherero i Shyorongi, ariko yagize imbogamizi zo kubona amashusho y’iyi kipe, ariko hari amakuru ...

  • 11 February

    Dore 11 bagiye kubanzamo ndetse n’abasimbura ba APR FC

    Dore abakinnyi 11 bagiye kubanzamo ndetse n’abasimbura ba APR FC biyambajwe ku mukino wa CAF Confederation Cup bagiye gukina na Ansé Reunion yo muri Seychelles  

  • 10 February

    Twe twiteguye neza, ndasaba abafana kuzaza kudushyigikira nkuko basanzwe babigenza: Migi

    APR FC isoje imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na Ansé Reunion yo muri Seychelles mu mukino w’irushanwa rya CAF Confederation Cup ku munsi w’ejo kuri sitade Amahoro. Abakinnyi bakaba bameze neza ndetse bakaba baniteguye neza uyu mukino, nkuko twabitangarijwe na kapiteni Mugiraneza Jean Baptiste nyuma y’imyitozo yakoreshejwe n’umutoza mukuru ...