Latest News

January, 2018

  • 22 January

    Inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC, Emmanuel na Butera batangiye imyitozo yoroheje

    Iyi ntawabura kuvuga ko yaba ari inkuru nziza ku bakunzi ba APR FC, ku basore bayo Imanaishimwe Emmanuel na Butera Andrew bari mu mvune ubu bakaba batangiye gukora imyitozo yoroheje. Butera Andrew na Emmanuel Imanshimwe batagaragaye mu mukino APR FC iheruka gukina na Police fc mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari kuko ...

  • 22 January

    Harouna Babangida n’umujyanama wa Obi Mikel basuye APR FC mu myitozo

    Umukinnyi wakanyujijeho ku mugabane w’iburayi mu makipe atandukanye, Harouna Babangida wo mu gihugu cya Nigeria uyu munsi yasuye APR FC mu myitozo yayo kuri uyu mugoroba. Harouna Babangida wakinnye mu makipe nka Barcelona, Ajax, Olympiacos nandi ku mugabane w’iburayi ndetse yanakiniye ikipe y’igihugu ya Nigeria, aherekejwe n’umujyanama wa John Obi ...

  • 22 January

    APR FC iratangira kwiteragura uyu munsi umukino uzayihuza na AS Kigali

    Nyuma yo kudahirwa n’intangiriro y’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari, APR FC igiye gutangira kwitegura umukino uzayihuza na AS Kigali guhera kuri uyu wa mbere. Ikipe ya APR FC guhera uyu munsi iratangira kwitegura umukino uzayihuza n’ikipe ya AS Kigali mu mpera z’iki cyumweru, ikaba iri bukore imyitozo inshuro eshatu ku munsi, mu ...

  • 21 January

    Dore mu mashusho uko APR FC yatsinzwe na Police fc ku munsi w’ejo

    Irebere mu mashusho uburyo APR FC yatsinzwe umukino wayihuje na Police fc ku munsi w’ejo mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari.

  • 21 January

    APR FC ntiyahiriwe mu mukino wa mbere w’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari

    APR FC ntiyahiriwe n’intangiriro z’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari ry’uyu nwaka wa 2018 kuko yatangiye itsindwa na Police fc igitego 1-0 mu mukino wafunguye iri rushanwa. Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa saba kuri sitade Amahoro, icyo benshi bavugaga n’uko ngo aya makipe akenshi akunda kunganya, gusa siko byaje kugenda ku ...

  • 20 January

    Dore 11 bagiye kubanzamo ndetse n’abasimbura ba APR FC

    Dore 11 bagiye kubanzamo ndetse n’abasimbura ba APR FC biyambajwe n’umutoza Jimmy Mulisa, mu mukino w’irushanwa ry’igikombe cy’intwari bagiye gukina na Police Fc

  • 19 January

    Tumeze neza n’umukino tuwiteguye neza: kapiteni Ngabonziza

    Mu gihe habura amasaha gusa ngo irushanwa ry’igikombe cy’Intwari ritangire, ikipe ya APR FC isoje imyitozo ya nyuma yitegura umukino uzayihuza na Police fc dore ko ari nabo bazafungura iri rushanwa. APR FC imaze iminsi ikora imyitozo kuva bamenya ko iri rushanwa rizatangira kuri uyu wa gatandatu byatumye batangira imyitozo ...

  • 18 January

    Nyuma y’igihe babyisabira, abakunzi ba APR FC batangiye gutera inkunga ikipe yabo

    Abakunzi ba APR FC bashimishijwe cyane n’uko noneho bemerewe gufasha ikipe yabo nyuma y’igihe babisaba ubu bakaba banangiye no kuyitera inkunga. Nyuma y’igihe kirekire abakunzi ba APR FC basaba ubuyobozi bw’ikipe kugira uruhare muri bimwe mu bikorwa by’ikipe yabo bakunda,ubu noneho bahawe rugari ubusabe bwabo buremerwa ubu bakaba baranatangiye gutera ...

  • 17 January

    APR FC izatangira irushanwa ry’igikombe cy’Intwari ihura na Police fc

    Ikipe ya APR FC ikomeje imyitozo bitegura neza irushanwa ry’igikombe cy’Intwari rizatangira kuri uyu wa gatandatu, iri rushanwa rikazitabirwa n’amakipe yabaye ane ya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize. APR FC uyu munsi iratangira gukora imyitozo inshuro imwe ku munsi, nyuma y’iminsi bamaze bakora inshuro eshatu ndetse n’inshuro ebyiri ku munsi. ...

  • 16 January

    Bizimana Djihad niwe waraye atowe nk’umukinnyi witwaye neza

    Umukinnyi ukina hagati mu kibuga w’ikipe ya APR FC Bizimana Djihad niwe waraye atowe nk’umukinnyi w’umukino mu mukino ikipe y’igihugu Amavubi yaraye inganyijemo na Nigeria. Ikipe y’igihugu Amavubi iri mu gihugu cya Maroc aho yitabiriye amarushanwa ya Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihungu byabo CHAN. Amavubi ku mugoroba akaba yakinnye ...