History

APR FC ni ikipe y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda yakoze amateka akomeye kugeza nanubu akaba ntayindi kipe irayagezaho.

logo apr

Ikipe ya APR FC iba mumurwa mukuru w’u Rwanda I Kigali yambara umweru n’umukara mumyambaro yabo bakinana yashinzwe mu mwaka w’1993 , ishingirwa ku murindi wa Byuma , itangira ikinwamo nabasirikare bari bashoboye kuwoconga icyo gihe ndetse banayifasha kugera kuri byinshi yewe ivaho iranakomera cyane kubera ishyaka ryarangaga abakinnyi bayikinagamo icyo gihe

Nyuma y’amezi abiri gusa iyi kipe ishinzwe , ikipe ya APR FC yatangiye gusurwa n’andi makipe yo hirya no hino.

  • APR FC 2-0 PSD FC (Rwanda)
  • APR FC 2-1 INKATA FC (Kenya)

Nyuma yaho FPR Inkotanyi zibohereye u Rwanda , APR FC yatangiye gukina imikino y agishuti n’andi makipe yo mu Rwanda no hanze y’ u Rwanda.

  • APR FC 1-1 KIYOVU SPORTS
  • APR FC 1-1MUKURA VS
  • APR FC 1-2 VITALO FC (BURUNDI)
  • APR FC 1-2 EXPRESS FC(UGANDA)

 

iyamber

APR FC yatwaye igikombe cyambere cy’Amahoro mu mwaka w’1995 , nyuma yaho APR FC yahise yandikwa mu kiciro cya mbere na FERWAFA , ubu ikaba nta gikombe na kimwe gikinirwa hano mu Rwanda ndetse no mu karere kacu iyi kipe ititabira. Ikaba initabira amarushanwa ya CAF.

Ikipe ya APR FC ikaba imaze gutwara ibikombe by ashampiyona ( Primus Natioanal League ) 13 aribyo : 1995, 1996, 1999, 2000, 2001, 2003, 2005, 2006, 2007, 2009, 2010, 2011 , 2012.

Ikipe ya APR ikaba imaze gutwara igikombe cy’Amahoro inshuro 10 : 1995,1996,2000,2001,2002,2006,2007,2008,2010 ,2011.

 

cha

Si ibi bikombe gusa byo mu Rwanda ikipe ya APR FC yatwaye kuko mu mwaka w’2005 APR FC yatwaye League Rwanda , mu mwaka w’2006 itwara Primus Christmas Cup, mu mwaka w’2007 APR FC yegukanye League Lotto Rwanda.

Mu mwaka w’2009 APR FC yatwaye EAC Defence Forces Sports and Cultural week inabasha gutwara Preseason Cup.

Si mu Rwanda rero gusa APR FC yabashije kubica bigacika kuko no mu karere kacu iyo ikipe igiye guhura na APR FC iza yikandagira kuko iba iziko igiye gukina n’imwe mu makipe akomeye muri kano karere kacu duherereyemo.

APR FC yabashije kwegukana inshuro eshatu igikombe cy’amakipe cya CECAFA ( Kagame Cup ) mu mwaka 2004 , 2007 , 2010.

Nyuma yimyaka 7 nibwo  ikipe ya APR FC yabashije kugera muri 1/2 cy’imikino y’igikombe cya afurika cy’amakipe yatwaye ibikombe byibihugu iwayo aho hari mu mwaka wa 2003 kuko iyi kipe yitabiriye aya marushanwa kunshuro yabo bwa mbere mu mwaka wa 1996 APR FC icyo gihe yari yatwaye igikombe cyamahoro. Uyu muhigo ukaba ntayindi kipe yo mu Rwanda irawugeraho.

 

gar

 

Nyuma yibyo bigwi ikipe ya APR FC yagezeho, abayobozi bayo bifuje bazajya ko bakinisha abakinnyi birereye bityo bahyiraho ishuri ryigisha abakiri bato umupira w’amaguru ndetse bakaniga nandi masomo yo mumashuri asanzwe arinako biga n’umupira bityo bakazamuka mwikipe nkuru cyane ko ariwo musaruro baba bitezweho doreko bitanatize guhira ikipe ya APR FC  kuko ibi babitangiye mu mwaka wa 2009 abanyeshuri barimo icyo gihe ubu nibo bari mwikipe nkuru kandi baranatanga umusaruro ndetse bakanafasha n’ikipe yigihugu.

Bamwe mu bakinnyi ba APR FC bagiye bigaragaza mu bihe byashize

  • Didier Bizimana
  • Jimmy Gatete
  • Bonaventure Hategekimana
  • Olivier Karekezi
  • Jimmy Mulisa
  • Aimé Désiré Ndizeye
  • Eric Nshimiyimana
  • Abdul Sibomana
  • Alimansi Kadogo
  • Hassan Mubiru
  • Jeannot Witakenge
  • Patrick Mafisango Mutesa
  • Boubakary Sadou

Ngayo amwe mu mateka y’ikipe y’igihangange hano mu Rwanda ndetse na hano mu karere ka Afurika yo hagati n’iyuburengerazuba.

Source : aprfc.com, wikipidia.