APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo guhura na AS Kigali

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakoze imyitozo ya nyuma mbere mbere yo guhura na AS Kigali mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 26 wa shampiona y’icyiciro cya mbere kuri uyu wa Mbere i Nyamirambo kuri Kigali PELE Stadium saa cyenda (15h00)

Ni imyitozo yakorewe ku kibuga cya Shyorongi aho nubundi iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo yayo, akaba ari umukino wa shampiyona utarabereye igihe kubera urupfu rw’uwari umutoza wa APR FC wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi Adel Zrane.

Shampiyon y’icyiciro cya mbere igeze ku minsi wayo wa 26 kugeza ubu ikipe ya APR FC ni iya mbere ku rutonde rwa shampyiona aho irusha ikipe ya kabiri Rayon Sports amanota 13.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top