Thierry Froger yashimiye APR FC nyuma yo kuba Umutoza w’umwaka

Nyuma yo gutorwa nk’Umutoza Mwiza kurusha abandi mu mwaka w’imikino wa 2023-2024 muri Rwanda Premier league, Thierry Froger Christian yashimiye APR FC.

Mu butumwa yohereje, Thierry Froger yagize ati: “Maze kubona ko natowe nk’Umutoza wahize abandi muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

Ndagirango nshimire abantu bose ba APR FC akazi bakoze n’ubufasha bwabo kugirango ngere kuri ibi by’indashyikirwa.

Yakomeje asaba ko ubu butumwa babumugereza kuri buri wese mu muryango wa APR FC, asoza yifuriza iyi kipe y’ingabo amahirwe masa mu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi (Super Cup) iza guhatanira na Police FC.

Thierry FROGER yabaye Umutoza wa APR FC kuva mu mpeshyi ya 2023 kugeza ku mpera y’umwaka w’imikino wa 2023-2024.

Yegukanye igikombe hamwe na APR FC adatsinzwe umukino n’umwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top