Umuyobozi wa APR FC, Col. Richard Karasira yasezeranyije ibyishimo abafana, abasaba kuba inyuma y’ikipe yabo ndetse bakanararika abandi.
Ibi bikubiye mu butumwa yahejeje ku bari baje gushyigikira iyi kipe y’ingabo mu myitozo yakoreye muri Stade Amahoro kuri uyu wa kane tariki ya 22/8/2024.
Chairman yatangiye yisegura mu izina ry’ubuyobozi bwa APR FC ahagarariye, maze abashyikiriza ubutumwa abakinnyi bageneye abafana.
Ati “Reka tubanze kubiseguraho kuko ejo bundi tutabashimishije…ariko tunabashimira uko mukomeza guhagarara ku ikipe yanyu. Iyi kipe ni iyanyu nta muntu mugomba kuyisiganiraho, ni mwe mugomba kuyikomeraho ibindi natwe mukabitubaza.”
“Mu kanya mubonye mfata Sy hariya, bdamubajije nti bariya bantu njye kubabwira iki? Aransubije ngo genda ubabwire ko tuzatsinda kandi nzatsinda. Si we uzakina se? Aduhaye ubutumwa rero. Igisigaye ni twebwe abayobozi, ntacyo tutiteguye pe, ngo turebe ko kuri iyi stade yacu nziza twabashimisha.”
Yaboneyeho kubamenyesha icyo Ubuyobozi bubategerejeho nk’abakunzi n’abafana.
Ati “Icyo tubasaba nk’abafana muze mushyigikire ikipe yanyu, muhamagare n’abandi bene wanyu bari hirya no hino n’abandi bose bakunda umupira baze. Nta kindi tubashakaho.”
Yakomeje abahamiriza ko nk’Ubuyobozi biteguye neza, anabamenyesha ko imiryango izafungurwa saa sita z’amanywa kandi hakazaba hari n’abo kubasusurutsa mu muziki kugeza igihe umukino uzayangirira.
APR FC izakira Azam FC kuri uyu wa gatandatu saa kumi n’ebyiri (6:00pm) mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, umukino ubanza iyi kipe y’ingabo ikaba yaratsindiwe muri Tanzania igitego 1-0.