Imvugo ni yo ngiro: APR FC yatsinze Azam FC iranayisezerera

APR FC yatsinze Azam FC ibitego 2 – 0 iyisezerera mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, bityo ihamya ko imvugo y’abayobozi bayo ari yo ngiro.

Ni nyuma y’aho Umuyobozi wa APR FC, Col. Richard Karasira abisezeranyije abafana, bikaba byari byanashimangiwe n’Umuyobozi w’icyubahiro wayo, Gen. MK Mubarakh Muganga.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24/8/2024 ni bwo APR FC yakiriye Azam FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Umukino watangiye Azam FC isa n’ishaka kubishya ibirori, aho yasatiriye ku munota wa mbere ariko ab’inyuma ba APR FC bihagararaho ndetse umupira bawushyira muri koroneri itagize icyo itanga.

Icyakora ibyo byasaga n’ibihagije kuri yo, kuko kuva ubwo APR FC yatangiye kwiharira umukino, ariko kurema amahirwe yabyara igitego bigasa n’ibigorana.

Ibintu byaje guhinduka ubwo ku munota wa 42, Lamine Ba yahinduraga umupira maze usanga Ruboneka Jean Bosco wari uhagaze neza imbere y’izamu, maze ahita awubonezamo abafana binaga ibicu, icyo cyari igitego cya mbere.

Ibyo ntibyari bihagije kuri APR FC yakomeje kotsa igitutu Azam FC kugeza ubwo iminota isanzwe y’igice cya mbere yarangiraga, ndetse hongerwaho iminota 6, na yo itatumye Azam FC igoheka kuko yari yashyizwe ku nkeke na APR FC kugeza ubwo Umusifuzi yayigobokaga agatanga umwanya wo kuruhuka.

Igice cya kabiri cyatangiye APR FC igishomangira ko inyotewe intsinzi, dore ko kugeza ubwo amakipe yombi yanganyaga igitego 1-1 uteranyije imikino yombi.

Iyi kipe y’ingabo ariko yaje gukora ikinyuranyo ubwo Mamadou Sy yanyuraga mu rihumye ab’inyuma ba Azam FC, agera imbere y’izamu ari kumwe n’umunyezamu wenyine, ariko ntiyabasha gucenga umuzamu neza, umupira werekera kuri Mugisha Gilbert wahise awusunikira mu izamu bitamugoye cyane.

Kuba Azam FC yari izi neza ko iboneye igitego 1 muri Stade Amahoro byayongerera amahirwe yo gukomeza, byatumye ikanguka na yo yiharira umupira ariko APR FC yari ifite impamba ihagije ikomeza kwihagararaho.

Ibyo ni na ko Umutoza Darco Novic yanyuzagamo agakora impinduka ku bakinnyi.

Umukino warangiye ari ibitego 2-0, wateranye umukino ubanza n’uwo kwishyura, APR FC isezerera Azam FC ku bitego 2-1.

APR FC yakomeje mu ijonjora rikurikiyeho izahita ihura na Pyramid FC yo mu Misiri.

Ubwo abakinnyi basubiraga mu rwambariro igice cya mbere kirangiye bari batarizera intsinzi akazi katararangira
Mu rwambariro nyuma y’umukino byari umunyenga

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top