Gen. MK Mubarakh Muganga yageneye ubutumwa abakunzi ba APR FC

Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC akaba Umugaba w’ingabo z’u Rwanda, General MK MUBARAKH yageneye ubutumwa abakunzi b’iyi kipe nyuma yo gutsinda Azam.

Ni nyuma y’uko abisezeranyije Intsinzi ku buryo bwizewe 110% ubwo APR FC yari imaze gutsindwa na Azam FC igitego 1-0 mu mukino ubanza mu mikino yo guhatanira igikombe cy’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Ubwo APR FC yari imaze gusezerera Azam FC iyitsinze ibitego 2-0 kuri Stade Amahoro, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen. MK Mubarakh Muganga yageneye ubundi butumwa abakunzi b’iyi kipe y’ingabo.

Ati “Bakunzi ba APR F.C, turabashimiye cyane ku intsinzi ya none mwagaragaje ko turi Intare.”

“Nanone Ingabo zanyu zaje gushyigikira Intare zabo (APR F.C) zabashimiye kimwe n’Abandi bose baje gushyigikira ikipe.”

“Ku ubuyobozi bwa APR F.C n’ Abakinnyi mwese turabashimiye byimazeyo. Muri aba agaciro. Uyu niwo mwanya wo kureba uko tunoza kurushaho, dutegura urugamba ruri imbere.”

APR F.C, Intsinzi iteka

Nyuma yo gusezerera Azam FC mu ijonjora ry’ibanze, APR FC izakina na Pyramid yo mu Misiri mu cyiciro gikurikiyeho.

Gen. Mubarakh Muganga, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC yashimiye abakunzi b’iyi kipe y’ingabo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top