Bye Bye Vacances: APR FTC yatsinze UMURI FOUNDATION mu byiciro hafi ya byose

Mu rwego rwo gusoza ku mugaragaro gahunda y’imyitozo mu biruhuko APR FTC yatsinze UMURI FOUNDATION imikino itatu banganya umwe mu byiciro bine bahatanagamo.

Ni gahunda yiswe ‘Bye Bye Vacances’ yakozwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 6/9/2024, ikaba yabereye kuri Tapi Rouge i Nyamirambo.

Iyi gahunda yari igizwe n’imikino ine mu byiciro abana bitozamo hakurikijwe imyaka yabo, ikaba yari igamije kwereka ababyeyi, abafana n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ibyo abana bize mu biruhuko bamazemo amezi asaga abiri.

Imikino ine yakinwe rero yarangiye itya:

U-9: UMURI 1-2 APR FTC

U-11: UMURI 0-12 APR FTC

U-13: UMURI 2-4 APR FTC

U-15: UMURI 2-2 APR FTC

Iyi gahunda yakozwe muri APR FTC i Kigali nyuma y’iyari yakozwe mu Karere ka Huye mu INTARE FTC bihuriye muri gahunda y’iterambe ry’umupira w’amaguru ya APR FC.

Iyo gahunda yo yasojwe ku itariki ya 10/8/2024 abana basaga 300 bitoreza mu INTARE FTC bahataniye igikombe n’imidali mu byiciro bitandukanye bitorezamo.

I Huye bahataniraga igikombe n’imidali
INTARE FTC ni ishami ry’uruganda rwa APR FC rucura abakinnyi beza
Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru muri APR FC, Gatibito Byabuze n’Umukozi ushinzwe ishyirwa mu bikorwa ryayo, Philbert Hagengimana bajya inama ku migendekere myiza y’igikorwa
Byaranagoranaga bagakizwa na Penaliti
Abafatanyabikorwa hamwe na Frere Simon uhagarariye Nyakwigendera Frere Kamena wabaye ukuboko kw’iburyo mu ishingwa rya Kabutare FTC yaje kuba INTARE FTC

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top