APR FC U-15 yanganyije na Bayern Munich FA

Ikipe ya APR FC y’abatarengeje imyaka 15 (U-15) yanganyije igitego 1-1 n’iy’abana bari mu irero rya Bayern Munich i Kigali (Bayern Munich FA).

Ni umukino wakinwe kuri iki cyumweru tariki ya 6/10/2024, ukaba wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Stade Amahoro.

APR FC U-15 ni ikipe y’iki cyiciro kimwe mu bigize APR FTC, irerero ry’ikipe y’ingabo ritorezwamo abana gukina umupira w’amaguru.

Amakipe yombi yahiganaga ubutwari nyuma y’aho umukino aya marerero yombi aheruka guhuriramo, irya APR FC ryatsinze Bayern Munich ibitego 3-0, ukaba wari umukino wa nyuma w’irushanwa Community Youth League.

Byashobokaga cyane ko APR FC U-15 isubira Bayern Munich FA ariko ntiyahiriwe dore ko iyi kipe y’ingabo yanahushije penaliti ubwo umukino wasatiraga umusozo.

Ibyo ni byo byatumye umukino ukomera, ariko ukaba wari uryoheye ijisho ku buryo butanga icyizere cyuzuye cy’uko u Rwanda rufite abakinnyi beza b’ejo hazaza.

Bayern Munich FA ni irerero ry’iyi kipe yo mu Budage rigizwe n’abana batarengeje imyaka 15 batoranyijwe mu gihugu hose.

Kugeza ubu APR FTC ni irerero ritorezwamo abana mu byiciro bya U-7, U-9, U-11, U-13, U-15, U-17 na U-19 aba hamwe n’irerero rya INTARE FTC riri mu Karere ka Huye, bakaba ari bo batoranywamo abazamurwa mu INTARE FC.

Aha ni ho batyarizwa kurushaho mbere yo kwerekeza muri APR FC cyangwa andi makipe atandukanye y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri mu Rwanda no mu mahanga.

APR FTC ni irerero ririmo gutyarizwamo abakinnyi bitezweho ibisubizo ku buke bw’abakinnyi beza b’Abanyarwanda
APR FTC U-15 ni icyiciro gitozwa na Minyankindi Jean Paul wahoza atoza APR FC mu 1995

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top