APR FC yatsinze INTARE FC mu mukino w’imyitozo (Amafoto)

APR FC yipimiye ku INTARE FC iyitsinda ibitego 3-2 mu mukino w’imyitozo.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 9/10/2024 kuri Ikirenga Stadium i Shyorongi.

Umukino watangiranye ishyaka ryinshi kuri APR FC byanayifashije guhita yinjiza igitego cya mbere ku munota wa 2, cyatsinzwe na Chidiebere.

APR FC yakomeje kwiharira umupira ikarusha cyane INTARE FC na yo yirwanagaho ngo ifatishe imikinire y’abakinnyi bakuru.

Byafashije APR FC kubona igitego cya kabiri ku munota wa 17 cyatsinzwe na Victor Mbaoma kuri penaliti yavuye ku ikosa ryakorewe Tuyisenge Arsene mu rubuga rw’amahina.

Uko iminota yicumaga ni ko INTARE FC yinjiraga neza mu mukino, ikanyuzamo igahererekanya neza ikanarema uburyo bumwe na bumwe bwabyara ibitego ariko bikanga.

Icyakora ubwo igice cya mbere cyasatiraga umusozo INTARE FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na Uwiyaremye Fidali ku ikosa ryo kudahererekanya neza hagati ya myugariro Suane na Pavelh Ndzila.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego 2-1, abatoza babona umwanya wo gukosora.

Ubwo igice cya kabiri cyajyaga gutangira, Umutoza Darco Novic yaruhukije Victor Mbaoma na Pavelh Ndzila yinjiza Odibo na Ishimwe Pierre.

Igice cya kabiri cyaje ariko ubona ko hari impinduka mu buryo bw’imikinire cyane cyane ku ruhande rw’INTARE FC wabonaga ko yatinyutse.

Byayifashije kujya ihererekanya neza umupira, ikarema uburyo bw’ibitego.

Ku ruhande rwa APR FC na yo yakomezaga kubaka umukino wayo, ibintu byanatumye ibona igitego cya gatatu cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene.

Umutoza yaje gukuramo Chidiebere yinjiza Kwitonda Alain Bacca, nyuma akuramo Olivier ‘Muzungu’ yinjiza Ishimwe Jean René.

Uburyo INTARE FC yahererekanyaga neza umupira byayifashije kugabanya igitutu yotswaga na APR FC, ibi bikaba byagize umusaruro aho ubwo umukino wagirango urangire, iyi kipe y’abato yaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Niyomugisha Eny ku mupira wari utewe ari koroneri.

Nyuma y’iki gitego nta kindi cyakozwe kuko umukino wahise urangira bikiri ibitego 3-2.

APR FC ifite abakinnyi 10 mu makipe y’ibihugu byabo iritegura umukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona uzayihuza na Gasogi United ku itariki ya 19/10/2024.

INTARE FC yo iritegura umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’icyiciro cya kabiri, uzayihuza na Akagera FC i Rwinkwavu ku cyumweru tariki ya 13/10/2024.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

APR FC:

  1. Pavelh Ndzila
  2. Olivier Dushimimana ‘Muzungu’
  3. Dauda Youssif
  4. Suane
  5. Dieudonne Ndayishimiye
  6. Froduard Mugiraneza
  7. Arsene Tuyisenge
  8. Elia Kategaya
  9. Victor Mbaoma
  10. Lamptey
  11. Chidiebere

INTARE FC:

  1. Claude Nshyimyumukiza
  2. Kobo Kwibuka
  3. Iddy Niyonkuru
  4. Meschak Karekezi
  5. Shyaka Bonc
  6. Aboubacar Ntuyenabo
  7. David Gihozo
  8. Niyo David
  9. Fidali Uwiyaremye
  10. Dieudonne Ngabonziza
  11. Denys Irafasha

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top