Impamvu zitirindwa zatumye umukino wa APR FC na Gasogi United usubikwa

Imvura nyinshi nk’impamvu zitirindwa yatumye umukino wahuzaga APR FC na Gasogi United ukinwa iminota 15 yonyine maze urasubikwa.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2024 kuri Kigali Pele Stadium.

Umukino wagombaga gutangira saa moya wasubitswe utangira saa mbili z’umugoroba bitewe n’ikibazo cy’urumuri rudahagije muri stade.

Icyakora igihe ikibazo cy’urumuri cyakemukaga, amakipe yishyuhije, ndetse atangira umukino ariko ku munota wa 15 imvura iba nyinshi amakipe yombi n’abasifuzi barugama.

Ubwo imvura yari igabanyije umurindi, abasifuzi na ba Kapiteni b’amakipe yombi bemeranyije ko umukino usubikwa kuko umupira utashoboraga kuba wagenda.

Rwanda Premier league yatangaje ko umukino usubitswe, ibikurikiraho bikazatangazwa nyuma.
Amategeko avuga ko umukino usubitswe ku bw’impamvu zitirindwa nk’imvura nyinshi usubirwamo mu gihe kitarenze amasaha 24, ugakomereza ku munota wasubikiweho.

Umukino wari ishiraniro
Byari birangiye guca amarenga ko umukino utakibashije gukomeza
Inama nkuru yo gusuzuma imikomereze cg isubikwa ry’umukino
Berekeje mu rwambariro kugama ngo bategereze imvura ihite bakomeze umukino cyangwa bitahire
Igihe bari bugamye impande zombi zihagarariwe, abasifuzi bafashwe umwanzuro wo kudakomeza umukino

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top