APR WFC yanganyije na Bugesera WFC mu mukino wayo wa gatatu

APR WFC yongeye kunganya ubwa gatatu mu mukino yakinnye na Bugesera WFC.

Wari umukino w’umunsi wa gatatu wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19/10/2024.

Umukino watangiye APR WFC igarahaza ko inyotewe gutsinda umukino wa mbere muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Byatumaga ihererekanya umupira neza kuva inyuma ukagera imbere, ibyatumaga bamwe bavuga ko Bugesera WFC igatoye muri uyu mukino.

Icyakora kubyaza umusaruro amahirwe yo kubona igitego baremaga byakomeje kugorana, kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiraga bikiri 0-0.

Igice cya kabiri kijya gutangira, Umutoza Itangiahaka Blaise na Heritier Ahishakiye bashakiye ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, bakurayo Izabayo Clemence na Kamikazi Yvonne baruhutsa Rwemera Kelia na ABIMANA Laurence.

Ibi byatumye umukino uhinduka, umupira ukinirwa cyane mu gice cy’ikibuga cya Bugesera WFC yari yahisemo kwikinira imipira miremire iyifasha gusatira itunguranye.

Icyakora ibyageragejwe n’abatoza ku mpande zombi byafashije kutinjizwa igitego kugeza ubwo iminota isanzwe y’umukino yarangiye bikiri 0-0.

Nyuma yo kunganya umukino wa gatatu yikurikiranya, APR WFC igize amanota 3, ikaba itaratsinda cyangwa ngo itsindwe umukino n’umwe.

APR WFC yabanje mu kibuga yarimo impinduka ku bakinnyi babiri mu babanjemo ubushize
Ihirwe Regine yari yabereye ibamba abakinnyi ba Bugesera WFC
Akimana Marthe ku myaka ye mike cyane ariko yagoye ab’inyuma ba Bugesera WFC kubera imbaraga z’umubiri
Ukwishaka Zawadi yari afite impamyi yo gutsinda igitego ariko amahirwe yakomeje kumubana make
Ukwishaka Zawadi ashakisha uburyo yanyura ku b’inyuma ba Bugesera bari bahageze neza na bo
Abasimbura na bo bashyushyaga umubiri mu gihe cy’akaruhuko k’igice cya mbere
Uwase Fatina arimo arerekana ko ari umukinnyi wo hagati mwiza utanga icyizere ahazaza mu ikipe y’igihugu
Yeretse abari ku kibuga ko ari umukinnyi wo hagati uzi ubwenge
Ni umukino wakurikiranywe kandi na Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori muri FERWAFA uri hagati y’Umuyobozi wungirije wa APR WFC n’Umuyobozi wa Bugesera WFC

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top