APR FC ikuye atatu y’ingenzi kuri Gasogi United

APR FC yatsinze Gasogi United igitego 1-0 iyikuraho amanota atatu ya mbere muri Rwanda Premier League.

Ni mu mukino wari wasubitswe kuwa gatandatu tariki ya 19/10/2024 ukaba wasubukuwe kuri iki cyumweru tariki ya 20/10/2024.

Umukino watangiye APR FC yiharira umupira ikarusha Gasogi United bigaragara n’ubwo uburyo bwabyara ibitego bwaremwe butari bwinshi.

Kurusha Gasogi United kwa APR FC kwaje no gukora ikinyuranyo ku munota wa 42 ku kazi keza kakozwe na Tuyisenge Arsene wahereje umupira Victor Mbaoma arawureka wakirwa na Lamine Ba wahise awuboneza mu rushundura.

APR FC yakomeje gushaka igitego cya kabiri ari na ko Gasogi United yirwanaho ngo irebe ko yakwishyura igitego yatsinzwe ariko biba iby’ubusa igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyarangiye ubona Gasogi United isa n’iyiminjiriyemo agafu, igerageza kuyobora umukino nk’ikipe ishaka kwishyura igitego yatsinzwe ariko ubwugarizi bwa APR FC bwari buhagaze neza.

APR FC yakomeje kwihagararaho ndetse yigaranzura Gasogi United na yo iyobora umukino iminota 15 ya nyuma y’umukino.

Mu bihe bitandukanye Umutoza Darco Novic yakoze impinduka mu bakinnyi, aho yakuyemo Lamine Ba yinjiza Olivier Dushimimana, anakuramo Richmond Lamptey yinjiza Ramadhan Niyibizi, mu gihe ku munota wa 84 Tuyisenge Arsene wagize ikibazo yasimbuwe na Mugisha Gilbert.

Kugeza ubu APR FC imaze gukina imikino ibiri, ikaba ifitemo amanota 4.

Abana baherezaga imipira (Ball Boys) ni abo mu irerero rya APR FC bakina mu cyiciro cya U-15

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top