APR WFC ntiyahiriwe n’urugendo rw’umunsi wa 9

APR WFC ntiyahiriwe n’urugendo rw’umunsi wa 9, aho yari yasuye Muhazi United ikahatsindirwa igitego ku munota wa nyuma.

Ni umukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori wakiniwe i Rwamagana kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2024.

Umukino watangiye abafana badaha APR WFC amahirwe yo gutsinda bagendeye ku masura y’abo bari bagiye gukina.

Icyakora ntibyasabye iminota myinshi ngo bahindure imyumvire, aho ikipe yitwaga iy’abana bato cyane yihariye umukino, igasatira cyane nk’irimo gukinira iwayo n’ubwo amahirwe yo kuboneza mu rushundura yo yakomezaga kubura.

Muri rusange mu gice cya mbere APR WFC yabonye uburyo 5 imbere y’izamu, burimo bubiri bwari bwabazwemo ibitego ariko kirangira bikiri 0-0.

Mu gice cya kabiri Muhazi United WFC yagerageje guhindura ngo ikine umukino wihuta kandi w’imbaraga ariko Abakinnyi ba APR WFC bihagararaho.

Ndetse nidatinze bahise bagaruka mu mukino bongera kuwuyobora bakina imipira migufi yiganjemo guhererekanya.

Iminota isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi akinganya 0-0, umusifuzi yongeraho iminota 3.

Amahirwe yarushijeho kuba make kuri APR WFC ubwo Muhazi United yabonaga umupira w’umuterekano bawuteye winjira mu izamu kiba igitego 1-0.

Umusifuzi yatindijwe n’uko umupira usubizwa hagati ngo wongere utangizwe maze umukino uhita urangira utyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top