General MK MUBARAKH yahuye N’abakozi ba APR F.C

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 24/11/2024, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR F.C General MK MUBARAKH yahuye n’abakozi b’iyi kipe mu rwego rwo kongera kubibutsa intego ndetse n’imyitwarire isanzwe iranga Umukozi wa APR F.C.

Aganira na bo, General MK MUBARAKH yagize ati: “APR F.C ni ikipe y’Ingabo z’igihugu, ni yo mpamvu yitwa Armée Patriotique Rwandaise.  Iyi kipe ifite uko yabayeho, ni ikipe irangwa n’intsinzi aho ari ho hose, nta kunganya, nta gutsindwa, twe tubara intsinzi. No gutsinda igitego kimwe burya nta mutekano wacyo uba ufite kuko isaha n’isaha bakwishyura.”

“Murasabwa gutsinda byinshi rero. Ku mukino mwakinnye na Muhazi United nawukurikiye hafi iminota mirongo 70 yose, murakina ama Pass mukayatanga ni byiza, ariko muragera imbere y’izamu sinzi uko bihita bibagendekera, umupira ntabwo birangirira mu gutanga Pass kuri mugenzi wawe, oya ni intsinzi.”

Brig Gen Deo Rusanganwa Chairman wa APR F.C

Yakomeje abibutsa umukoro n’umwenda bafitiye abakunzi ba APR F.C, ati “Mufite umukoro ku mikino ikurikira, wo kwerekana ko mwakosoye ibyo byose tutishimiye, kandi mubifitiye ubushobozi kuko twabongereyemo amaraso mashya. Mbere mwakinaga muri Abanyarwanda gusa tugeraho tubongereramo bagenzi banyu muri kumwe ubu, buri wese arahembwa, abona uduhimbazamusyi ntacyo kwitwaza gihari.”

“Mwerekane ko APR ari yayindi ihorana intsinzi kuko ni byo byaturanze kuva na kera.”

Yakomeje abagezaho ubutumwa Abakunzi ba APR F.C bamaze iminsi batanga, ati: “Abakunzi ba APR F.C baza ku kibuga bashaka ibyishimo, ariko nti muri kubibaha uko bikwiriye. Abafana ni mwe mukwiriye gutuma baza ku kibuga kuko ni mwe mubaha ibyo byishimo, ubutumwa bw’ibyo babifuzaho murabwumva neza ko ari intsinzi, mubyerekane kuri uyu wa Gatatu muhura na Bugesera.”

Tubibutse ko ikipe ya APR F.C nyuma yo gutsinda Muhazi United igitego 1 – 0 izagaruka mu kibuga kuri uyu wa Gatatu ikina umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League izahuramo na Bugesera FC kuri Kigali Pele Stadium ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30pm).

Umutoza Darko Novic yarari muri iyi Nama

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top