APR FC yakoze imyitozo ya nyuma mbere yo gukina na Bugesera FC umukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League.
Ni imyitozo yakorewe i Shyorongi kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/11/2024.
Iyi myitozo yitabiriwe n’abakinnyi bose barimo na Ruboneka Jean Bosco wari umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune ndetse n’abandi nka Thadeo Lwanga na Mamadou Sy batakinnye umukino uheruka APR FC yatsinzemo Muhazi United igitego 1-0.
Biteganyijwe APR FC izakira Bugesera FC kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/11/2024 saa kumi n’ebyiri n’igice (6:30pm) kuri Pele Stadium.