APR FC yatsinze Bugesera FC

APR FC yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kabiri wa Rwanda Premier League.

Umukino wakiniwe kuri Pele Stadium kuri uyu wa gatatu tariki ya 27/11/2024.

APR FC yatangiye umukino nk’ikeneye amanota atatu, aho ku munota wa mbere gusa yashoboraga kubona igitego ariko amahirwe aba make.

APR FC yakomeje gushaka igitego mu buryo bwose bushoboka, iza kukibona ku munota wa 39 gitsinzwe na Mahamadou Lamine Bah.

Bugesera FC yakomeje gushaka kwishyura igitego ariko APR FC yari yihagazeho, igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.

Igice cya kabiri gitangira na bwo APR FC ntiyadohotse, bihumira ku murari ubwo Umutoza yakuragamo Mahamadou Lamine Bah akinjiza Thadeo Lwanga.

Aha ikipe yahise ikora urukuta hagati, ikomeza kurusha Bugesera FC bigaragara.

Ntibyatinze Umutoza Darco Novic yongeye gukora impinduka, akuramo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Mamadou Sy yinjiza Tuyisenge Arsene na Chidiebere.

Aha Bugesera FC yarushijeho kugorwa, kugeza ubwo Tuyisenge Arsene yaherezwaga umupira neza mu rubuga rw’amahina maze Umunyezamu wa Bugesera FC amushyira hasi, maze Umusifuzi Abdoul Twagirumukiza ahita atanga penaliti.

Iyo penaliti yahise iterwa neza na Ramadhan Niyibizi arayinjiza kiba igitego cya kabiri cyabonetse ku munota wa 79.

Mu buryo bwo kuruhura bamwe mu bakinnyi no kurushaho gushimangira Intsinzi, Umutoza yongeye gukora impinduka akuramo Byiringiro Gilbert na Mugisha Gilbert yinjiza Dieudonne ‘Nzotanga’ na Odibo.

Byakomeje kugora Bugesera FC kuba yakwishyura igitego na kimwe n’ubwo yabigerageje kenshi kugeza ubwo umukino warangiraga bikiri ibitego 2-0.

APR FC izagaruka mu kibuga kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30/11/2024 ikina na AS Kigali umukino w’umunsi wa 11 wa Rwanda Premier League.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top