Abayobozi ba APR FC baganiriye n’abahagarariye abafana

Ni mu nama yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29/11/2024, ikaba yahuje Ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abayobozi bahagarariye abafana muri za fan club zitandukanye.Iyo nama yari iyobowe na Chairman wa APR FC, Brig Gen Deo Rusanganwa yitabiriwe kandi n’umuyobozi wungirije wa ASCAB, Col. Innocent Munyengango ndetse n’Umuyobozi wungirije w’ihuriro ry’abakunzi n’abafana ku rwego rw’igihugu, Col. (Rtd) Ruzibiza Eugene

Umuyobozi wa APR FC yatangiye ashimira byimazeyo abitabiriye inama ku bwitange bwabo nk’abafana b’inyangamugayo, haba mu marushanwa yo mu gihugu imbere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.Yahise aha umwanya Col. Innocent Munyengango ngo asobanure ASCAB icyo ari cyo.

Col. Innocent Munyengango ubwo yasobanuraga ASCAB icyo aricyo.

Col. Munyengango yagize ati: “ASCAB ni urwego rureberera amakipe yose ya APR, harimo amakipe atandunkanye akina imikino itandukanye yaba umupira w’amaguru, imikino y’amaboko nka basketball,volleyball, handball ndetse na netball, yose ikinwa n’abagabo ndetse n’abagore.”Yakomeje asobanura ko ari urwego rwashyizweho kugira ngo rujye rufasha mu igenamigambi ry’ayo amakipe yose ndetse n’andi agomba kongerwamo nka karate ndetse n’ikipe y’umukino w’amagare.

Nyuma yo guhabwa ikaze, Chairman wa APR FC yahaye umwanya abayobozi b’abafana bitabiriye inama kugira ngo habeho ibiganiro bifunguye kandi byaguye, abasaba gutanga ibitekerezo ndetse n’ibibazo baba bafite kugira ngo biganirweho mu nama.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa, havuzwe ku mikoranire hagati y’ubuyobozi bw’ikipe n’abafana biciye mu itumanaho (communication), aho bagaragaje ko gusangiza amakuru yizewe kandi ahamye, cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ari ingenzi mu guhangana n’ibihuha.

Hanavuzwe ku guteza imbere ibikorwa by’ubufatanye, abafana basaba kunoza imitegurire n’imikorere y’uburyo bwo gutanga inkunga z’imari, basaba ko hashyirwaho amaduka ya APR FC acuruza ibikoresho by’ikipe ku mugaragaro.

Bakomeje bagaragaza ko iyo gahunda izarushaho kuzamura ubuzima bw’abafana, kwinjiza amafaranga, no guhuza abafana bo mu bice bitandukanye by’igihugu no mu byiciro bitandukanye.

Mu bindi bitekerezo byatanzwe kandi banavuze ku kongera imbaraga mu makipe y’abakiri bato (academy) hagamijwe guteza imbere impano z’abana, ndetse ko byaba n’igisubizo kiza ikipe ikajya ibona abakinnyi beza kandi bashoboye.

Nyuma yo kumva ibitekerezo bitandukanye, Chairman wa APR FC yashimiye cyane abatanze ibitekerezo aboneraho no kugenda asubiza ibibazo byabajijwe, ndetse anunganira ibitekerezo byagiye bitangwa.

Yahereye ku cyo kuzamura impano z’abana, aho yagaragaje ko ubu APR FC ifite abana mu byiciro bitandukanye hashingiwe ku myaka kuva ku bari munsi y’imyaka 10, 13, 15, 17 na 20.

Yakomeje avuga kandi ko hari imishinga iri imbere izazamura isura ya APR FC mu bakiri bato no kongera ibikorwa byayo ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo gufasha abakunzi ba APR FC kumenya amakuru y’aya ma kipe kandi yizewe.

Mu bindi, Umuyobozi wa APR FC yagiye ashyiraho umucyo, yemereye abakunzi b’ikipe gushyiraho uburyo bunoze bwo kubona ibikoresho mu gihugu hose binyuze mu nzira zemewe, kugira ngo amafaranga yinjire.

Mu ijambo rye risoza, Chairman wa APR FC yashimiye byimazeyo abitabiriye bose ku ruhare rwabo rw’ingirakamaro, yibutsa akamaro k’ubumwe, discipline, n’ubwitabire bwabo.

Yashishikarije abafana gukomeza gutanga ubufasha bwabo mu buryo bunoze kandi buboneye, kuko bifasha mu kubaka ikipe irangwa n’imiyoborere myiza.

Yasabye abafana gukomeza kwitabira imikino yose izabera ku bibuga bitandukanye, gushyigikira ikipe, no guteza imbere ibitekerezo byiza byubaka.

Umuyobozi w’ungirije w’abafana ku rwego rw’igihugu Col (Rtd) Ruzibiza Eugene
Col. Innocent Munyengango
Lt Col. Alphonse Muyango ari mubitabiriye iyi Nama
Maj. Kavuna Elias Team Manager wa APR FC yarahari
Kabanda Anthony umuvugizi wa APR FC
inkoramutima za APR FC zari zihagarariwe
Danny kuva muri Zone 1 yarahari
Gatete,Rukaka na Rutaremara jules mubitabiriye inama
Sam kabange ubarizwa mu nkoramutima
Marcelline usanzwe ubarizwa muri online fanclub
Padiri kuva i musanze yishimiye uko iyi nama yagenze
Musanze yarihagarariwe muri iyi nama
motard fanclub yarihagarariwe muri iyi nama
Abagize online fanclub
Jangwani uvugira abafana
Kalinda emile ubwo yatangaga ibitekerezo
GAGA yarahagarariye umurava fanclub muri iyi nama

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top