APR WFC yatsinze Police WFC igitego 1-0 iyikuraho amanota atatu y’ingenzi.
Ni mu mukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori wakiniwe kuri Stade Kamena kuri iki cyumweru tariki ya 1/12/2024.
APR WFC yinjiye mu mukino nk’ishaka Intsinzi, aho yatangiye isatira cyane kandi buri kanya imbere y’izamu rya Police WFC.
N’ubwo amahirwe yo kuboneza umupira mu rushundura yakomezaga kubura, ntibyatinze maze Gisubizo Claudette yinjiza igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Uwase Fatina.
N’ubwo APR WFC itahise inyurwa manuma, Police WFC yagerageje gushaka igitego cyo kwishyura ariko biranga kugeza ubwo igice cya mbere cyarangiraga bikiri igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri abakobwa bagize ikipe y’ingabo ntibarekuye, bakomeje guhatana bashaka ikindi gitego ari na ko bugarira neza ngo batishyurwa.
Umurava wabo wakomeje kubafasha kugeza ubwo umusifuzi yavuzaga ifirimbi ya nyuma irangiza umukino, APR WFC yegukana Intsinzi ityo.
Kugeza ubu APR WFC igize amanota 11, aho imaze gutsinda imikino ibiri, itsindwa ibiri inganya imikino itanu.
Muri FERWAFA YOUTH LEAGUE U-17 ho APR WFC yatsinze kuri mpaga Fatima WFC ibitego 3-0, uyu mukino ukaba utabaye bitewe n’uko iyo kipe yo mu Karere ka Musanze itageze ku kibuga.
APR WFC izagaruka mu kibuga ikina na Rayon Sports WFC umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona uzaba kuwa gatandatu tariki ya 7/12/2024.