APR FC yanganyije na Police FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 12 wa Rwanda Premier League.
Uyu mukino wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/12/2024 guhera saa cyenda (3:00pm).
APR FC yatangiye neza umukino igerageza guhererekanya neza umupira, ariko ntibyatinze, Police FC irigaranzura.
Gusatira kwa mbere kwabaye ukwa Police FC ku munota wa 6 ariko ubwugarizi bwa APR FC bwihagararaho.
Icyakora ku munota wa 10 bwo ntibyaje guhira ab’inyuma ba APR FC, ari na byo byatumye Police FC ibona igitego.
APR FC ntiyemeye kuba ingaruzwamuheto, ahubwo yahise igarukana Police FC itangira kuyotsa igitutu n’ubwo amahirwe yo kuboneza mu izamu yo yari make.
Gusa byaje guhira APR FC yishyura igitego cyatsinzwe na Aliou Suane ku mupira wari uvuye muri koroneri yatewe na Ruboneka Bosco ku munota wa 24 w’umukino.
Iyi kipe y’ingabo ntiyahise inyurwa ngo yiturize, ahubwo yakomeje kotsa igitutu Police FC n’ubwo na yo yanyuzagamo igateza ibibazo mu bwugarizi bw’iyi kipe y’ingabo.
Ku munota wa 45 APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryakorewe Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ ariko ku mahirwe make Mamadou Sy ayitera mu biganza by’umunyezamu wa Police FC.
Igice cya mbere cyarangiye bikiri igitego 1-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, aho Umutoza Darco Novic yakuyemo Mamadou Sy yinjiza Nwobodo Chidiebere Johnson.
Icyakora byasaga n’aho amakipe yombi yagabanyije umuvuduko n’ubwo APR FC yahererekanyaga imipira migufi mu gihe Police FC yo yageragezaga gukina imipira miremire.
Uko iminota yicumaga ni ko Umutoza Darco Novic yagerageza gushakira ibisubizo ku ntebe y’abasimbura, aho yakuyemo Thadeo Lwanga yinjiza Niyibizi Ramadhan, nyuma akuramo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Lamine Bah yinjiza Mugiraneza Frodouard na Tuyisenge Arsene.
Nyuma kandi yaje gukuramo Mugisha Gilbert yinjiza Odibo, ariko byose nta kinini byahinduye kugeza ubwo umukino warangiraga bikiri igitego 1-1.
APR FC izagaruka mu kibuga kuwa gatandatu tariki ya 7/12/2024 ikina na Rayon Sports, ukazaba ari umukino w’ikirarane cy’umunsi wa 2 wa Rwanda Premier League.