APR FC yahannye Mukura Victory Sports et Loisirs yihanukiriye ubwo yayitsindaga ibitego 4 nyuma yo gukorwa mu jisho ubugira kabiri.
Ni mu mukino w’umunsi wa 13 wa Rwanda Premier League wakinwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2024.
APR FC yatangiye umukino ihererekanya neza umupira ariko kurema amahirwe yabyara ibitego bikaba ingorabahizi.
Byoroheye Mukura VS kwihuta ikora INTARE mu jisho ubugira kabiri, ubwo yatsindaga igitego cya mbere ku munota wa 16.
Mu gihe ikipe y’ingabo yarimo yijajara ngo yishyure icyo gitego, Mukura VS yatsinze ikindi ku munota wa 22, iki kikaba cyatumye abahungu biyemeza ko ibikozwe bitihanganirwa.
Amayeri yose yo mu kibuga yakusanyijwe, arakoreshwa mu bihe bitandukanye, maze ku munota wa 42 Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ yishyura kimwe mu bitego bibiri APR FC yari yatsinzwe.
N’ubwo APR FC yagerageje gushaka igitego cya kabiri ngo byibuze bajye mu karuhuko banganya, byananiranye, kirangira ari ibitego 2-1.
Igice cya kabiri APR FC n’ubundi yaje nta mpuhwe na nkeya ifitiye Mukura VS, irayicenga, iyima umupira, irayirusha bigaragarira buri wese.
Ibi ni byo byatumye Tuyisenge Arsene yinjiza igitego cya kabiri ku munota wa 59, Niyigena Clement ashyiramo icya gatatu ku munota wa 73, ndetse bidatinze Kwitonda Alain ‘Bacca’ wagiye mu kibuga asimbuye yinjiza igitego cya 4 ku munota wa 79.
Gusimbuza kwabayeho ubwo igice cya kabiri cyajyaga gutangira, Ruboneka Bosco wari wabanje ku ntebe y’abasimbura yinjiye mu kibuga asimbuye Thadeo Lwanga.
Ku munota wa 67, Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ yasimbuwe na Kwitonda Alain ‘Bacca’, maze ubwo iminota y’umukino yasatiraga umusozo Tuyisenge Arsene asimburwa na Nshimiyimana Yunusu.
Umukino waje kurangira utyo ari ibitego 4-2.