Nyuma y’igihe yari amaze arwaye, Dauda Yousif yagarutse mu myitozo rusange APR FC yasubukuye yitegura umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League.
Ni imyitozo yakozwe kuri uyu wa gatatu tariki ya 18/12/2024 ikaba yakorewe ku kibuga cy’imyitozo cya APR FC i Shyorongi.
Ni imyitozo yagaragayemo Dauda Yousif wari umaze hafi amezi abiri arwaye, akaba yahawe uburenganzira n’abaganga ba APR FC bwo kwitozanya n’abandi nyuma y’igihe yari amaze yitoza ukwe.
APR FC iritegura umukino w’umunsi wa 14, uzayihuza na Musanze FC, ukazabera kuri stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze ku itariki ya 4/1/2025.