Niyibizi yageneye abafana ubutumwa mbere y’uko APR FC ikina na Musanze FC

Niyibizi Ramadhan yageneye abakunzi n’abafana ba APR FC ubutumwa mbere y’uko iyi kipe y’ingabo ikina na Musanze FC.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/01/2025 APR FC irakirwa na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Ni mu mukino w’umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League, ukaba ugiye gukinwa nyuma y’uko Abakinnyi ba APR FC umunani (8) bari bari mu ikipe y’igihugu Amavubi yarimo ihatanira itike yo gukina imikino ya nyuma ya CHAN 2025.

Ubwo hasozwaga imyitozo ya nyuma yo kwitegura uwo mukino, Niyibizi Ramadhan yagize icyo atangariza abakunzi n’abafana ba APR FC.

Yatangiye ababwira uko Abakinnyi bagenzi be bameze nyuma y’uko we n’abo bari bajyanye mu ikipe y’igihugu bagarutse.

Yagize ati “Twasanze Abakinnyi twasize bameze neza, navuga ko tuba turi umuryango, usibye ko ari iminsi mike tuba dutandumanye ariko twongeye gusubirana duhita twongera tugahuza. Navuga ko tumeranye neza kandi twahise twongera kumenyerana nk’ibisanzwe.”

Nshimirimana Ismail ‘Pitchou’ ni umwe mu bakinnyi bameze neza mu myitozo

Abajijwe niba nta mpungenge batewe n’ikibuga bazakinira ho, Niyibizi yagize ati “Gukinira kwa Musanze, ni byo bafite ikibuga kibi ariko ntabwo byaba ari ubwa mbere APR FC itsindira Musanze FC ku kibuga cyayo.”

“(Abakinnyi b’abanyamahanga batari bari muri APR FC umwaka ushize) nibaza ko na bo mu bihugu byabo bakinira ku bibuga nka kiriya, nibaza rero ko bitazatugora cyane, tuzagerageza kumenyera ikibuga kugirango tubashe kubona Intsinzi.”

Uyu mukinnyi wo hagati wa APR FC, mu izina rya bagenzi be, yageneye ubutumwa bwihariye abakunzi n’abafana b’iyi kipe y’ingabo.

Ati “Icya mbere ni ukubashimira uburyo basanzwe badushyigikira, nanabasaba, uyu mukino uratandukanye kuko ni uwo hanze, n’indi mikino ibiri ikurikiraho ni iyo hanze, rero barusheho kudushyigikira kugirango tubashe gusoza iyi mikino itatu tumeze neza. Imbaraga zabo turazikeneye, turashaka ko badushyigikira ijana ku ijana, baze ari benshi kandi badushyigikire. Murakoze.”

APR FC igiye gukina uyu mukino nyuma y’aho yaherukaga gutsinda Mukura VS ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 13 wakinwe ku itariki ya 14/12/2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top