APR FC yatsinze Musanze FC igitego 1-0 iba ibonye intsinzi ya munani muri Shampiyona ndetse ikomeza gufata umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa Rwanda Premier League n’amanota 28.
Ni mu mukino w’umunsi wa 14 wa Rwanda Premier League wakiniwe kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze kuri uyu wa gatandatu tariki ya 04/01/2025.
Icyo gitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Mugisha Gilbert kuri penariti yateye ku munota wa 81.
Igice cya mbere cyaranzwe no kwihagararaho ku makipe yombi ariko APR FC ikarusha Musanze FC gukina neza no kurema uburyo bwinshi bwabyara ibitego n’ubwo ntacyavuyemo.
Ubwo igice cya kabiri cyajyaga gutangira, Umutoza Darco Novic yakuyemo Niyibizi Ramadhan na Ndayishimiye Dieudonne yinjiza Thadeo Lwanga na Nshimiyimana Yunusu.
Bidatinze kandi, Umutoza yongeye gukora impinduka akuramo Mahamadou Lamine Bah yinjiza Seidu Daouda Yussif, maze abonye bidatanga ibisubizo bikwiye arongera akuramo Kwitonda Alain ‘Bacca’ yinjiza Dushimimana Olivier ‘Muzungu’.
Ibyo byatumye APR FC ikomeza gucurikira ikibuga kuri Musanze FC kugeza ubwo yabonaga penaliti ku munota wa 80 w’umukino.
Ubwo umukino waganaga ku musozo, Umutoza Darco Novic yongereye imbaraga mu bwugarizi bwugaririra hagati, maze akuramo Tuyisenge Arsene wakinaga nka rutahizamu yinjiza Mugiraneza Frodouard.
Umukino waje kurangira Musanze FC idashoboye kureba mu izamu rya APR FC, iyi kipe y’ingabo yegukana atatu ityo.
APR FC yakinnye uyu mukino idafite Byiringiro Jean Gilbert ugifite ikibazo cy’imvune, akaba ari wo mukino wa mbere asibye kuva Rwanda Premier League 2024-2025 itangiye.
APR FC izagaruka mu kibuga kuwa gatatu tariki ya 8/01/2025 ikina na Marine FC umukino w’ikirarane uzabera kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu.