APR FC ku Gisenyi yahiriwe n’urugendo

APR FC yahiriwe n’urugendo ku Gisenyi ihatsindira Marine FC ibitego 2-1.

Igitego Ruboneka Jean Bosco yatsinze ku munota wa 2 muri ine y’inyongera ni cyo cyakoze ikinyuranyo, maze APR FC iha ibyishimo abakunzi n’abafana bayo.

Icyo gitego Ruboneka yagitainze gikurikira icyo Kwitonda Alain ‘Bacca’ yari yatsinze ku munota wa 57, iki kikaba cyishyuraga icyo Marine FC yari yatsinze ku munota wa 49.

N’ubwo APR FC yabanje kwinjizwa igitego ariko yari yihariye umukino kuva ku munota wa mbere, Marine FC yo igakina yirwanaho.

Icyakora Marine FC yakomeje kwihagararaho igice cya mbere kirangira bikiri 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye na bwo APR FC ishaka igitego nk’iyagitaye, ari na byo byatumye Marine FC yiba umugono yinjiza igitego ku munota wa 49.

Abakinnyi ba APR FC bahise bajya ku gitutu cyo kwishyura icyo gitego bakanashaka intsinzi, maze ku munota wa 54 Umutoza Darco Novic akora impinduka bwa mbere, akuramo Dushimimana Olivier ‘Muzungu’ na Thadeo Lwanga yinjiza Kwitonda Alain ‘Bacca’ na Dauda Yussif.

Aha Marine FC yashyizwe ku nkeke, ndetse nyuma y’iminota itatu gusa agiye mu kibuga, Kwitonda Alain ‘Bacca’ yahise yoshyurira APR FC igitego.

Umukino wakomeje gukomera, APR FC ishaka igitego cya kabiri ari na ko Marine FC ikomeza kwihagararaho inacungira hafi ngo ibe yabyaza umusaruro uburangare ubwo ari bwo bwose bwabaho.

Ku munota wa 62, Umutoza yongeye gukora impinduka, akuramo Mahamadou Lamine Bah yinjiza Richmond Lamptey.

APR FC yakomeje gushaka igitego ariko amahirwe akabura, maze ku munota wa 68, Umutoza akuramo Tuyisenge Arsène yinjiza Mamadou Sy.

Uko umukino wasatiraga umusozo ni ko APR FC yarushagaho kotsa igitutu Marine FC, ariko iminota isanzwe y’umukino irangira nta mpinduka, hongerwaho iminota 4.

Gusatira ubudatezuka kwa APR FC vyayifashije kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ruboneka Jean Bosco ku munota wa 2 muri iyo 4 y’inyongera, maze umukino uza kurangira ari ibitego 2-1.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR FC yahise igira amanota 31, ikaba irushwa na Rayon Sports amanota 5 kugeza ubu.

APR FC izagaruka mu kibuga yakirwa n’Amagaju FC mu mukino w’ikirarane uzabera kuri Stade Huye ku cyumweru tariki ya 12/01/2025.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top