Bite muri APR FC mbere yo gukina n’Amagaju FC?

Umutwe w’iyi nkuru ni ikibazo bamwe bibajije ndetse Tuyisenge Arsene arabasubiza mu izina rya bagenzi be.

Kuri iki cyumweru tariki ya 12/01/2025 APR FC irakina n’Amagaju FC mu mukino w’ikirarane ari na wo usoza imikino ibanza ya Rwanda Premier League 2024-2025.

Ni umukino uzabera kuri Stade Huye, ukazatangira saa cyenda zuzuye (3:00pm).

Ubwo iyi kipe y’ingabo yasozaga imyitozo ya nyuma yitegura uwo mukino, Tuyisenge Arsene mu izina rya bagenzi be yasubije ikibazo bamwe mu bakunzi ba APR FC bibazaga dore ko uyu uzaba ari umukino wa 3 mu minsi 7.

Mu gusubiza, Tuyisenge yagize ati “Tumeze neza, umwuka ni mwiza mu bakinnyi twese, ndetse twiteguye gukura amanota atatu i Huye kuko ni ingenzi kuri twe, dore ko aho bigeze nta mukino dufite wo gutakaza cyangwa kunganya, twiteguye rwose no kuzerekana umukino mwiza.”

Abajijwe ibanga akoresha kugirango abe afite ubushobozi bwo gukina ku myanya irenze umwe mu kibuga ku buryo ari we umaze iminsi agirirwa icyizere cyo kubanza mu kibuga nka rutahizamu, yavuze ko byose biterwa ni kuba asobanukiwe icyo ashinzwe mu ikipe.

Ati “Aho ngeze ubu navuga ko icyo nkeneye cyane ari ugukina, kuba ndi mu kibuga, niteguye kuba nakina aho ari ho hose mu gihe naba ndi mu kibuga kuko ni byo binshimisha, umwanya uwo ari wo wose Umutoza agushyizeho ntiwavuga ngo ntabwo uwushobora kandi ari ko kazi kawe, ugomba kubikora kandi ukabikora neza.”

Mu izina rya bagenzi be , Tuyisenge Arsene yagize icyo asaba abakunzi n’abafana ba APR FC muri rusange.

Ati “Icyo nabasaba ni ukudushyigikira, bazabane natwe nk’uko muri iyi minsi byari bisanzwe bimeze, bakomeze badutere ingabo mu bitugu kuko aho tugeze urugamba rurakomeye, nta bintu byo gusigara inyuma, kandi tubijeje gukomeza kubaha ibyishimo.”

APR FC igiye gukina n’Amagaju FC nyuma y’aho itsindiye Marine FC ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda kuwa gatatu w’iki cyumweru.

Bakoze imyitozo yiganjemo iyo kiruhura umubiri
Morali yo iragaragara no mu maso
Gutera ubuse nta ntugunda ni kimwe mu bigaragaza ko bameze neza hose
Bazi agaciro k’amanota atatu aho Shampiyona igeze
Kapiteni Claude Niyomugabo
Bari tayari
Mugabo Alexis yibutsa abanyezamu uko inguni zose zirindwa
Ruhamyankiko Yvan umunyezamu muto ariko utanga icyizere
Ishimwe Pierre ‘Mario’ Umwe mu banyezamu beza u Rwanda rufite
Ntaragera amahirwe yo gukina abanjemk mu mukino wa Shampiyona ariko yiteguye gutanga unlmusanzu we
Umunyezamu wa mbere wa APR FC tutanatinya kuvuga ko ari we wa mbere muri Rwanda Premier League dore ko ari na we uheruka kwegukana icyo gihembo

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top