APR WFC yanganyije na AS Kigali ubugira kabiri

APR WFC yanganyije igitego 1-1 na AS Kigali mu mukino wo kwishyura, nyuma y’aho aya makipe yombi yari yanangayije 2-2 mu mukino ubanza.

Ni mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere y’abari n’abategarugori wakiniwe muri Stade Kamena kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/01/2025.

Ni umukino APR WFC yatangiye neza, ikina neza ihererekanya umupira ariko uburambe bw’abakinjyi ba AS Kigali bukayifasha kutinjizwa igitego.

N’ubwo iyo kipe y’ubukombe ihiga izindi ku bikombe bya Shampiyona ifite yageragezaga gushaka igitego ariko na yo ntibyayihiriye kuko ubwugarizi bw’ikipe y’abakobwa y’ingabo z’u Rwanda bwari buhagaze neza, maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

APR WFC ni yo yafubnguye amazamu igitego cyatsinzwe na Ihirwe Regine kuri penaliti nyuma y’aho Ukwishaka Zawadi yateye ishoti maze myugariro wa AS Kigali WFC umupira akawugaruza ukuboko.

AS Kigali yaje kwishyura icyo gitego maze mu guhangana gukomeye buri kipe ishaka ikindi gitego cyakora ikinyuranyo ariko kirabura, umukino urangira ari igitego 1-1.

APR WFC izagaruka mu kibuga kuwa gatandatu tariki ya 18/01/2025 ikina n’Inyemera WFC, umukino uzabera kuri Stade Mumena i Kigali.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top