Ikipe ya APR FC irahakana amakuru yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umukinnyi Niyigena Clement agiye kwerekeza mu ikipe yo mu gihugu cya Tunisia.
Kugeza ubu nta cyerekana ko iyo kipe imwifuza kuko nta baruwa cyangwa ikindi gikorwa kigaragaza ko iyo kipe imwifuza, uretse ibivugwa hanze.
Iyo ikipe niba koko yaba yarashimye umukinnyi wacu bifite inzira binyuramo, dore ko APR FC ari ikipe ikora Kinyamwuga, kandi ikaba ifungurira amarembo abakinnyi bayo bifuzwa n’andi makipe, cyane ko biba biri mu iterambere ry’umukinnyi muri rusange.